00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zo mu Rwanda zifite umuriro zageze kuri 73%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2022 saa 05:11
Yasuwe :

Imibare yashyizwe hanze na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko umubare w’ingo zo mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi wageze kuri 73% uvuye ku 10% byariho mu myaka 12 ishize.

Muri izi ngo 73% zifite amashanyarazi izigera kuri 51% zifite akomoka ku muyoboro mugari mu gihe izindi 22% zifite akomoka ku zindi ngufu nk’imirasire y’izuba n’ingomero nto.

Kugeza ubu umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda ni 1.995.371. Kicukiro na Nyaruguru nitwo turere tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’ingo zifite amashanyarazi aho zingana na 99% mu gihe Gakenke ari yo iza ku mwanya wa nyuma n’ingo 54%.

Mu rwego rwo kurushaho kugera ku ntego yo kugera mu 2024 ingo zose zifite umuriro w’amashanyarazi, Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage batuye kure y’imiyoboro migari gukoresha ubundi buryo bwabaha amashanyarazi nk’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yavuze ko iyo urebye urugendo rw’u Rwanda mu kwegereza amashanyarazi abaturage bigaragaza imbaraga zashyizwemo.

Ati “Urebye umuvuduko Rwanda rufite, ukareba mu 2012, aho rwari rufite 15% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage cyangwa mu gihugu muri rusange ariko ubu tukaba tugeze kuri 73% mu 2022.”

Yakomeje agira ati “Ni icyerekana imbaraga guverinoma irimo gushyira mu bikorwaremezo bituma amashanyarazi akomeza gukwirakwira hirya no hino mu baturage, iyo tuvuga ibyo tuba tuvuga ahari ibitaro, ibiro bikoreremo abantu, ahari amashuri, amasoko n’uduce tw’ubucuruzi. Ibyo bigatuma n’iterambere ry’igihugu rikomeza kwihuta.”

Avuga ko mu myaka ibiri isigaye kugira ngo gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1 igere, guverinoma izakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo intego igerweho.

Minisitiri Dr Nsabimana aherutse kuvuga ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyi ntego ya 2024 rwihaye hari imishinga ikomeye yitezweho kuzafasha mu gutanga uwo muriro waba ukomoka ku mashanyarazi n’ukomoka ku zindi ngufu zirimo imirasire y’izuba.

Imishinga izafasha mu kugera ku ntego harimo uwo kubaka inganda z’amashanyarazi nk’umushinga wa Hakan, ufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 70.

Hari kandi umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzajya rutanga megawatt 80.

Ingo zo mu Rwanda zifite umuriro zageze kuri 73%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .