Mu bice by’icyaro ingo zifite inzu zirimo sima cyangwa amakaro zavuye kuri 17% zigera kuri 25%.
Mu gihe mu gihugu ingo zifite inzu zirimo sima cyangwa amakaro zavuye kuri 27% zigera kuri 39%.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 16 Mata 2025 bwakorewe ku ngo 15066, zisurwa inshuro eshanu aho bwakozwe mu gihe cy’amezi 12, ni ukivuga mu 2023 na 2024.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yvan Murenzi, yavuze ko bishimishije kuba imibare y’ingo zirimo sima cyangwa amakaro zo mu bice byo mu cyaro yariyongeye kuruta mu mijyi.
Murenzi yavuze ko kuba imibare yo mu byaro yariyongeye bigaragaza iterambere mu baturage ndetse, ko iyo umuturage cyane cyane wo mu cyaro abonye ko ari ngombwa gukora aho atuye ari kimwe mu bigaragaza ko ari gutera imbere.
Yagize ati “Ubutumwa burimo hano ni uko abaturage bagiye batera imbere kandi mu buryo buhoraho kandi igishimishije ni uko iryo terambere ryageze no kubatishoboye kandi ibyo bigaragaza ubuzima abaturage babayeho.”
Avuga iby’iterambere mu gihe ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka.
Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!