Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 16 Mata 2025 bugaragaza ko abo 90% babona amazi meza yo kunywa no gukoresha imirimo inyuranye yo mu rugo badakoze urugendo rurerure.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Yvan, yagaragaje ko ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bishimishije kubera ko ibipimo mpuzamahanga byemewe bigena ko byibura abantu badafite amazi mu ngo bakwiriye kuyabona ku mavomo mu minota 30 gusa kandi bikaba byaragezweho.
Yakomeje avuga nubwo bimeze gutyo hakiri urugendo rurerure kubera ko abagera kuri 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa babashe kugera ku mazi meza.
Ati “Ibi bishatse kuvuga ko bisaba abantu gukoresha imbaraga z’umurengera kugira ngo babone ayo mazi. N’iyo mpamvu hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo twongere amazi meza kuri bo.”
Abagera ku mavomo bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y’amazi meza.
Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo za bo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.
Abavoma ku yandi masoko ariko avubura amazi meza 35% bavuye kuri 43%, mu gihe abakoresha amazi ava ku masoko adasukuye bageze ku 10% bavuye kuri 12%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!