00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zikubye kabiri mu myaka irindwi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 16 April 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zikubye kabiri ziva kuri 34% mu 2017, zigera kuri 72% mu 2024.

Byatangajwe kuri uyu wa 16 Mata 2025 ubwo hatangazwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda.

Ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi yavuze ko uwo musaruro ari ikintu gishimishije cyane, ndetse agaragaza ko hakozwe umurimo ukomeye mu bijyanye no kwegereza abantu amashanyarazi, bigeze ku bo mu bice by’icyaro biba akarusho.

Ati “Twavuye kuri 25% tugera kuri 65% by’ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu cyaro. Ni ikintu gikomeye cyane mu kugeza serivisi z’ibanze ku bafatanyabikorwa abo mu byaro badasigaye.”

Murenzi yagaragaje ko ibyo bigaragaza uburyo imishinga itandukanye ifasha mu kugeza ku baturage serivisi z’ibanze iri gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ikindi barangamiye ari ukugeza ku baturage serivisi z’ibanze hashingiwe ku bushobozi bwabo, hagaherwa ku bakennye cyane kugeza bafashijwe kubuvamo.

Ati “Nureba urabona ko amashanyarazi yageze ku bakennye. Murabona ko umubare w’ingo zagejejwejo amashanyarazi wikubye ariko biba akarusho bigeze ku bakennye cyane.”

Muri ubu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko ingo zigerwaho n’amazi meza zageze kuri 90%, zivuye kuri 87%, abakoresha ingufu zitangiza mu guteka bageze kuri 5%.

Ingo zo mu Rwanda zifite sima cyangwa amakaro mu nzu ni 39%, izifite telefoni ni 85%, izikoresha internet ni 30%, abarangiza amashuri abanza bari hagati y’imyaka 14 na 16 ni 42%.

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko amafaranga Umunyarwanda akeneye ku mwaka mu kubona ibyo kurya n’ibindi nkenerwa ari 560.127 Frw.

Ubukene mu Banyarwanda bwageze kuri 27,4% buvuye kuri 39,8% mu 2017, mu gihe ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene, bingana n’igabanyuka rya 12,4%. Kugeza ubu ubukene bukabije bugeze 5,4%.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na we ari mu bitabiriye imurikwa ry'ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa na we yitabiriye
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi mu bitabiriye imurikwa ry'ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .