00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ziyongereyeho hafi 8% mu mwaka umwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 06:23
Yasuwe :

Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 bya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko uyu mwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2022, wasize ingo zigera ku 243,992 zihawe amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku imirasire y’izuba.

Imibare y’iyi raporo igaragara ku rubuga rwa REG yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 watangiye mu kwezi kwa Kamena 2021, ingo zifite amashanyarazi zari ku ijanisha rya 64.5%, urangira zigeze kuri 72%, bivuze iri ko iri janisha ryiyongereyeho hafi 8%.

Imibare igaragara ku rubuga rwa REG kandi yerekana ko no muri uyu mwaka wa 2022/2023 ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi ryakomeje kuzamuka kuko ubu rigeze kuri 73.9% harimo izigera kuri 50.7% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’izigera kuri 23.2% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo kandi ijyana no kubaka imiyoboro iyageza mu bice byo hirya no hino. Imiyoboro yubatswe mu mwaka wa 2021/2022 isaga ibirometero 1,651. Ibi byatumye uburebure bw’imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu bugera ku birometero 28,985.

Iyi raporo igaragaza ko kandi hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye byongereye amashanyarazi aboneka mu gihugu agera kuri megawati 276 ndetse ubu hari icyizere ko uyu mwaka ziziyongera kurushaho.

Uku kwiyongera kwaturutse ku nganda nshya z’amashanyarazi zirimo urwa Hakan rwifashisha nyiramugengeri rwongeyeho megawati 35 ndetse n’urugomero rwa Rukarara ya gatanu narwo rwongeyeho megawati 2.7. Ubu inganda z’amashanyarazi ziri mu Rwanda zigera kuri 46.

Mu nganda zitezwe kuzongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu Rwanda mu gihe cya vuba harimo urwa Hakan ruzakomeza kongera aya mashanyarazi, hakaba urugomero rwa Rusumo narwo ruri hafi kuzura rukazatanga megawati 80 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ndetse n’uruganda rwifashisha gaz metane rwa Shema narwo rugeze kure rwubakwa

Mu rwego rwo kongera imbaraga z’amashanyarazi akwirakwizwa hirya no hino kandi, REG ikomeje kuvugurura imiyoboro yubatswe kera kugira ngo ijyane n’igihe. Mu kwezi kwa karindwi, nibwo hatashywe ku mugaragaro sitasiyo nshya ya Nyabihu ndetse n’imiyoboro mishya iyishamikiyeho yafashije mu kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice bimwe bya Nyabihu, Rubavu, Musanze, Ngororero na Muhanga.

Leta yihaye intego ko mu mwaka wa 2024, ingo zose mu Rwanda zigomba kuzaba zifite amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro rusange cyangwa adafatiye ku muyoboro rusange.

Abatuye kure y'imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Amashanyarazi aho ageze batandukana n'umwijima wa nijoro
Hari indi mishinga myinshi yo kubaka imiyoboro mishya
Sitasiyo nshya ya Nyabihu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .