00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarenze miliyoni ebyiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje ko ingo zifite amashanyarazi zamaze kugera kuri miliyoni ebyiri, ubariyemo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange n’izifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’inganda nto.

Imibare ya REG igaragaza ko ingo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 377, naho izifite akomoka ku mirasire y’izuba zisaga ibihumbi 631.

Uhereye mu mwaka wa 2010, usanga mu myaka 12 ishize ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kwikuba inshuro zirenga zirindwi, aho zavuye ku 10% rikagera kuri 74%, nk’uko imibare ya Kanama uyu mwaka ibigaragaza.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, ubwo aheruka kuvugana n’itangazamakuru yavuze ko hari imishinga myinshi igiye gutangira, izatuma ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigera kuri 80% mu gihe cya vuba.

Iyi mishinga ni nako izajyana no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye kure y’imiyoboro, bunganirwa na Leta ku giciro cy’ibikoresho by’imirasire.

Raporo ya REG igaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imali wa 2021-2022, ingo zirenga ibihumbi 116 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuhamya butangwa n’abagejejweho amashanyarazi bwiganjemo impinduka yazanye mu mibereho yabo, n’uburyo batatekerezaga ko bayabona bitewe n’uko batuye kure y’imiyoboro.

Umurenge wa Nkombo ni umwe mu Mirenge y’akarere ka Rusizi, ugizwe n’ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu.

Kuhageza amashanyarazi byasabye kubaka imiyoboro yambukiranya ikiyaga. Nubwo hashize igihe hagejejwe amashanyarazi, abahatuye baracyavuga uburyo bishimiye kuyabona.

Mukamuganga Donatha atuye ku kirwa cya Nkombo, avuga ko amashanyarazi yamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati "Twarishimye cyane ubwo twabonaga amashanyarazi. Mbere twumvaga ari ibintu bidashoboka bitewe nuko dutuye ku kirwa. Ubu mu nzu turabona neza, abana baryama neza, mu dusoko twacu ducururizamo tuba tubona neza, mbese turishimye."

Uretse ikirwa cya Nkombo, icya Bugarura giherereye mu Karere ka Rutsiro nacyo kimaze igihe gihawe amashanyarazi, ndetse umubare w’abayafite ubu usaga 90%.

Hari kandi Imirenge itarageragamo na gato imiyoboro y’amashanyarazi mu myaka itatu ishize. Icyo gihe Leta yihaye intego yo gucanira iyi Mirenge byihuse kugira ngo nayo igendane n’iterambere.

Ubu iyi mirenge yose iracana ndetse ubu intego ni uko noneho utugari twose natwo tugerwaho.

Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro, na wo wagejejwemo amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2020.

Barere Felicien utuye muri uyu Murenge, ubusanzwe ni umwarimu mu mashuri abanza. Anafite ibarizo akoreramo ibikoresho bitandukanye.

Avuga ko amashanyarazi yageze aho atuye akabibonamo igisubizo gikomeye cyo kwiteza imbere.

Yagize ati "Mbere iyo twajyaga kubajisha urubaho, byadusabaga kujya mu Karere ka Rubavu bikadutwara amafaranga y’urugendo n’igihe kikahatakarira, bikanatuma tudatera imbere. Ubu rero byarakemutse, aho tuboneye amashanyarazi turakora kandi byose tukabibona hafi."

Uzayisenga Marie Louise na we atuye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ku mpera z’ishyamba rya Nyungwe. Kuhageza amashanyarazi byasabye kwambutsa imiyoboro ishyamba, iturutse mu Murenge wa Butare.

Uzayisenga ashima uburyo Umurenge wabo umaze gutera imbere nyuma y’aho baboneye amashanyarazi, ndetse akavuga ko byongereye umutekano.

Yagize ati "Hano twagiraga ikibazo cy’abajura bitwikiraga ijoro mbere y’uko tugezwaho amashanyarazi, ariko kuva twayabona santere (Centre) yacu irabona hose haba hacaniye, ubujura bwaragabanutse ndetse n’abagizi ba nabi ntibagipfa kutwisukira."

"Amashanyarazi yatugejeje ku iterambere kuko yagabanyije n’amafranga twakoreshaga muri peteroli cyangwa buji (bougies) mu rugo, kandi n’ibikorwa byinshi by’iterambere turabibona hafi kubera ko dufite amashanyarazi."

Muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, biteganijwe ko mu mwaka wa 2024, nibura ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange, izisaga 30% zigakoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ingo zifite amashanyarazi zikomeje kwiyongera ubutitsa
Mu mubare w'abafite amashanyarazi habarwamo n'akomoka ku mirasire y'izuba
Hubatswe imiyoboro miremire y'amashanyarazi, inabonesha ku mihanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .