Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zageze kuri 53%

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, irerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri 53%, zirimo 38% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na 15% zifite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Nk’uko gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ibivuga, REG ifite akazi ko kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024, bivuze ko mu myaka isigaye, ingo zisaga 47% zigomba kugezwaho amashanyarazi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, umubare w’abafatabuguzi ba REG bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari wiyongereyoho ingo zisaga 146,000 naho ingo zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ziyongeraho zisaga 83,000. Muri rusange, mu mwaka umwe, umubare w’ingo zifite amashanyarazi wazamutseho 8%, uva kuri 45% ugera kuri 53%.

Nk’uko imibare ibigaraza, imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu nayo yubatswe ari myinshi, iva ku birometero 6,443 by’umuyoboro uringaniye (MV) igera ku birometero 7549 ndetse n’ibirometero 13,942 by’umuyoboro muto kugera ku birometero 16,775.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, ubwo yaganirizaga abakozi ba REG bitabiriye itorero i Nkumba, yavuze ko akazi bafite katoroshye ariko gashoboka.

Yagize ati “Imihigo twihaye ntabwo ari imihigo y’umuntu umwe, ni imihigo y’ikigo, igomba kugirwamo uruhare na buri wese”.

Yakomeje ashima abakozi ba REG kubera imbaraga bashyira mu kazi kabo, ndetse avuga ko atewe ishema n’uko abakozi b’iki kigo biteguye kujya mu ngamba bityo hagakorwa ibishoboka byose, abaturage bakabona amashanyarazi atuma bashobora gukora bakiteza imbere.

Yagize ati: “Turashaka igihugu giteye imbere n’abaturage bagatera imbere, bagakora ubucuruzi ndetse n’indi mirimo izatuma batera imbere kubera ingufu z’amashanyarazi turimo kugenda tubagezaho. Ndasaba intore gukora gitore no kwishimira akazi zikora.”

Aho amashanyarazi agera, ubuzima burahinduka iterambere rikihuta. Bamwe mu baturage baherutse guhabwa amashanyarazi mu Karere ka Gakenke, bavuga ko amashanyarazi abaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi mu mijyi ndetse akanatuma urubyiruko rwihangira imirimo.

Uwitwa Kavutse Innocent yagize ati “Aya mashanyarazi agiye gusubiza abana bacu ku ivuko, bamaraga kwiga umwuga nko gusudira bakigira za Kigali, abandi i Musanze, kuko baburaga aho bashyirira mu bikorwa ibyo bize, bagiye kugaruka reo badukorere ibikoresho byo mu gusudira nk’inzugi n’ibindi”.

Uwitwa Bizumugabe Célestin utuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, nawe avuga kubera ko batari bafite amashanyarazi, ngo hari serivisi bajyaga gushaka kure.

Yagize ati “Iyo urebye ahantu hari umuriro haba hageze iterambere, nk’ubu ndaguha urugero, hano duhinga ibigori ariko iyo twakeneraga kurya akawunga watumaga umwana ukamukorera agatwaro ashoboye akajya gushesha i Musha.”

Yunzemo ati “Ubu kuva twamaze kubona umuriro nizera ko n’imashini zisya tudashobora kuzibura kuko hari abashoramari bashobora kuzizana, na hariya i Musha ntabwo bazivukanye ni amafaranga bashora. Ariko ntiwahazana imashini y’amashanyarazi adahari.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza