Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abagore bafite hagati y’imyaka 21 na 30 bashatse bari 55% mu gihe abagabo bafite iyo myaka ari 39% gusa.
Nubwo hatagaragazwa ababana bitemewe n’amategeko, urubyiruko hafi 5% bafite hagati y’imyaka 16 na 20 biganjemo abakobwa bari barashatse mu buryo butemewe n’amategeko kuko imyaka yo gushyingirwa ni 21. Gusa hari n’abakuru babana batarashyingiwe byemewe n’amategeko.
Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Nadine Umutoni Gatsinzi ubwo yari mu Nama Rusange ya 23 y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku wa 30 Nzeri 2024, yatangaje ko ingo zazahajwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ziganjemo iz’ababana mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati “Tugira serivisi zakira abagabo n’abagore bahohotewe, ariko umubare munini dukunda kwakira ni abagore baba bagize ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo zabo. Singiye kubabeshya, 60% by’abo bagore twakira babana n’abo bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko. Icyo kibazo kirahari cyane.”
“Iki nacyo tukirwanye, abantu babane n’abo bakundanye kandi babane mu buryo bwemewe n’amategeko kuko biragaragara ko iyo batabanye mu buryo bwemewe n’amategeko, hazamo ibibazo byinshi cyane kandi uwo bigaraho ingaruka wa mbere ni umugore, ni umwana uri muri urwo rugo.”
Yavuze ko imibanire mibi mu ngo igira ingaruka ku bagize umuryango bose ariko cyane cyane abagore n’abana.
Ati “Abana benshi bari mu bigo Ngororamuco usanga ari abarezwe na ba mama babo gusa, bavutse muri iyo miryango mu buryo budashobotse. Ni ngombwa rero ko tubyitaho, tukita kuri barumuna bacu tukabigisha kubana n’abo bifuza mu buryo bwemewe n’amategeko kuko iyo bitabaye, bibyara ibibazo byinshi.”
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yavuze ko bitumvikana “ko tugifite amakimbirane mu ngo ugasanga ahanini aterwa n’abagore noneho kubera ubusinzi, ukumva ngo uburinganire turicarana turinganire kuri ‘comptoire’. Hari aho mperutse kumva abagore batanga ikibazo ngo bari kubabuza kujya mu kabari nyuma y’amasaha, ni aho tugeze. Ntabwo ibi bikwiye kuba biri mu muco Nyarwanda.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Abapadiri b’Aba-Yezuwiti ku bufatanye n’Umuryango ‘Nyina w’Umuntu Organization’ mu 2022, bwagaragaje ko mu bitera amakimbirane yo mu ngo harimo ubusinzi, gucana inyuma no kutumvikana ku mitungo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!