Yabigarutseho ku wa 2 Mata 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena gahunda igihugu gifite yo guhangana n’ibiza byibasira ibice bitandukanye by’igihugu mu bihe by’itumba, aho yahamije ko bahora bagenzura kugira ngo ubuzima bw’abahatuye butabarwe mbere y’uko ibiza bibibasira.
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yavuze ko uduce dushobora kwibasirwa n’ibiza mu gihugu hose basanze ari 522, turimo ingo zirenga ibihumbi 22, abantu bahatuye bageze hafi ku bijhumbi 100, harimo ubuhinzi buri kuri hegitari zirenga ibihumbi 25, n’ibikorwaremezo bishobora kwibasirwa bigeze hafi kuri 200, n’inyubako rusange nk’ibiro n’insengero zigeze kuri 23.
Ingo zifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Rusizi ni 88, muri Rubavu ni 452, izo muri Rutsiro ni 424, Nyabihu ni 364, mu gihe ingo zishobora kwibasirwa n’ibiza mu Karere ka Nyamasheke ari 100.
Ati “Byose turabikurikirana tukavuga ngo aha ni ho tugomba guhoza ijisho, haramutse hagize ikiba cyangwa igishaka kuba tukaburira abantu mbere y’igihe ariko biramutse binabaye tukaba twiteguye gutabara.”
Yashimangiye ko mu gihe cy’itumba ari bwo ibiza byibasira cyane ibice bitandukanye, ariko inkuba ari na zo zica abantu benshi zikagaragara mu bihe bitandukanye.
MINEMA igaragaza ko uduce two mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ari ho hari uduce dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza butuma “aho hose tuhahozaho ijisho kugira ngo tubaburire mbere y’igihe ariko biramutse bibaye tugahita dutabara hakiri kare.”
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira ati “Hari ahantu twagiye tureba twavuga ko hari ibyago byo kwibasirwa n’ibiza, icyo gihe tuhashyira imbaraga mu bugenzuzi.”
Uyu muyobozi yahamije ko ubudahangarwa bw’ibice bitandukanye byo mu gihugu ku guhangana n’ibiza buri ku rugero rwa 46%.
Ati “Ubudahangarwa buri hasi. Ubushakashatsi twakoze ku gipimo cy’ubudahangarwa ku biza bigaragaza ko mu nzego zitandukanye nk’uko wavuga ibikorwaremezo, ubuhinzi, dusanga mu gihugu turi kuri 46%. Ni ukuvuga ko hari aho biri hejuru n’aho biri hasi. Iyo nyigo yarakozwe kandi uko ubudahangarwa bujya hasi ni ko wibasirwa kurushaho n’umuyaga muke ugasanga inzu yawe irawujyanye.”
MINEMA isobanura ko mu gihe agace kibasiwe n’ikiza, ibikorwa byo gusana no gutabara bigomba gukorwa vuba kuko iyo bitinze birushaho gushegesha ibikorwa bitandukanye bikabyongerera ibyago byo kwibasirwa.
Mu Rwanda ubu hari site 14 zishobora kwimurirwaho abantu mu gihe bibasiwe n’ibiza.
Imibare igaragaza ko ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari zirenga 222,3 Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!