Ingengo y’imari yatangiye gukoreshwa muri Kamena 2025 yari miliyari 5690,1 Frw, ndetse kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2025 yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 65%. Gusa ingengo y’imari ivuguruye nimara kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko izagera ku miliyari 5816,4 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, yavuze ko amafaranga yinjiye mu isanduku ya Leta hagati ya Nyakanga na Nzeri 2024 yageraga kuri miliyari 1061,8 Frw, bivuze ko yarenzeho miliyari 95,5 Frw, kuko hari harateganyijwe miliyari 966,3 Frw.
Yabwiye Abadepite ko hari ibikorwa byinshi bimaze gukorwa muri iyi ngengo y’imari isigaje amezi atanu ngo igere ku musozo.
Nko mu bucuruzi, umusaruro w’ibihingwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga wariyongereye kuko byinjirije u Rwanda miliyoni 71,2$ aturutse ku ikawa, miliyoni 45$ aturutse ku cyayi mu gihe ayaturutse ku ndabo ari miliyoni 1,6$, ayaturutse ku buhinzi bw’imboga n’imbuto yari miliyoni 43$ ugereranyije na miliyoni 32$ yari yarateganyijwe.
Imihanda yakomeje kubakwa hirya no hino
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu rwego rwo kunoza ingendo, hakomeje gukorwa imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umuhanda Muhanga-Rubengera-Nyange-Rambura ureshya na kilometero 22, ugeze kuri 98% ukorwa, umuhanda Ngoma-Ramiro, igice cya mbere n’icya kabiri ugeze ku mpuzandengo ya 56%, umuhanda Base-Butaro-Kidaho ureshya na kilometero 63 ugeze ku gipimo cya 40%, na ho umuhanda Nyacyonga-Mukoto ureshya na kilometero 36, ugeze kuri 13%.
Umuhanda Nyagatare-Rwempasha ureshya na kilometero 9,18 n’imirimo y’inyongera ku muhanda Rukomo-Nyagatare bigeze kuri 10%.
Hari gusanwa kandi kilometero 216 z’imihanda y’imihahirano hirya no hino mu gihugu.
Ati “Gusana imihanda mu Karere ka Rutsiro igice cya mbere yari igeze ku kigero cya 46% na ho mu turere twa Kirehe na Karongi bigeze ku gipimo cya 43%.”

Imiryango ibihumbi 130 yaracaniwe
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko mu rwego rw’ingufu hashyizwe imbaraga mu kugeza amashanyarazi ku baturage n’ahantu hari ibikorwa by’iterambere, hamwe no gusana no kwagura imiyoboro y’amashanyarazi itandukanye.
Imibare igaragaza ko ingo 46.752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari mu gihe izindi ibihumbi 81.228 zahawe amashanyari aturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba.
Ku rundi ruhande hari kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II rwitezweho kuzatanga megawatt 43,5 z’amashanyarazi.
Murangwa ati “Imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II rufite megawatt 43,5 igeze ku rugero rwa 40%.”
Yanavuze ko ibikorwa byo kwagura, kubaka no gusana imiyoboro y’amazi y’ibilometero 466 mu bice by’icyaro no gusana imiyoboro y’amazi 122 idakora, n’imirimo yo kubaka imiyoboro y’amazi ya kilometero 152 mu Karere ka Karongi igeze ku gipimo cya 35%.
Gusana imiyoboro y’amazi ireshya na kilometero 55 mu turere 13 dutandukanye tw’igihugu igeze ku 10%. Ni mu gihe imirimo yo kubaka uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero igeze ku gipimo cya 70%.

Abarimu barongerewe cyane
Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga mu guteza imbere uburezi nk’umusingi uzafasha kugera ku cyerekezo 2050.
Minisitiri Murangwa ati “Mu rwego rwo kugira umubare w’abarimu babyigiye kandi babifitiye ubushobozi mu byiciro byose, abarimu 4633 bashyizwe mu myanya.”
Yagaragaje ko imirimo yo kuvugurura amashuri nderabarezi 16, igeze kuri 71% mu gihe kubaka amashuri 17 y’icyitegererezo bigeze ku gipimo cya 89%.
Mu rwego rw’imibereho myiza imiryango 80.801 yahawe akazi muri gahunda ya VUP y’imirimo rusange, na ho abantu bagera ku bihumbi 75.306 barimo n’abita ku bana mu marerero bahawe akazi muri gahunda y’imirimo rusange idasaba ingufu.
Abana bari munsi y’imyaka itanu 4.712 bagaragayeho imirire mibi bahawe amata mu gihe 76.950 hamwe n’ababyeyi batwite n’abonsa 26.197 bahawe ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.
Mu butabera, abunzi bakiriye imanza 8.303, muri zo ibihumbi 7.983 zingana na 96% zarakemuwe na ho 320 zingana na 4% ziracyasuzumwa.
Abafasha mu by’amategeko bakiriye imanza 5.477, muri zo 5.470 zarakemuwe. Muri gahunda yo kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe, hagarujwe miliyoni 113 Frw mu gihe intego yari yashyizweho yari miliyoni 100 Frw
Mu rwego rw’ubuhinzi hatanzwe toni 4.141 z’imbuto z’indobanure, toni 48.364 ifumbire mvaruganda, na ho ubutaka bwahujwe ni hegitari 778.816.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, ibigori byahinzwe kuri hegitari 265.970, umuceri uhingwa kuri hegitari 15.156, ibishyimbo bihingwa kuri hegitari 367.389 na ho imyumbati yahinzwe kuri hegitari 49.427.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!