00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo 616 zo mu Karere ka Rwamagana zirangwamo amakimbirane

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 September 2018 saa 04:28
Yasuwe :

Ibarura riherutse gukorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ryagaragaje ko ingo 616 zirangwamo amakimbirane, naho 326 zikaba zarasuwe zifashwa gukemura ibibazo byazirangwagamo.

Iri barura ryakozwe mu cyumweru cyahariwe umuryango ryari rigamije kureba ingo zirangwamo amakimbirane muri aka karere kugira ngo ikurikiranwe yigishwe ku buryo iyasohokamo neza.

Mu ngo ibihumbi 72 bituye Akarere ka Rwamagana, 616 zirangwamo amakimbirane.

Byagaragaye ko amakimbirane menshi aterwa no gukekana gucana inyuma hagati y’abashakanye, gupfa imitungo, abagore bajya mu tubari ndetse no kudahuza buri umwe ashaka kubaho ubuzima butandukanye n’ubw’uwo bashakanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ingo zirangwamo amakimbirane batangiye kubigisha.

Iki gikorwa bagifatanye n’amatorero n’amadini, imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri aka Karere, kandi benshi batangiye guhinduka.

Ati “Icyari gikomeye byari ukumenya imiryango irangwamo amakimbirane, ariko ubu, turi kugenda twegera ya miryango tukabigisha ku buryo abenshi bagenda bahinduka”.

Avuga ko hari n’abagiye bisanga ku mpapuro z’abafite amakimbirane bikabatera ipfunwe bagahita bisubiraho ako kanya.

Mutoni yavuze ko Umugoroba w’ababyeyi ari indi nzira yifashishwa mu gukemura amakimbirane mu miryango.

Akarere ka Rwamagana kamaze iminsi kagaragaramo ubwicanyi bushingiye ku makimbirane yo mu miryango. Urugero ni aho umugabo aherutse kwica umugore we yarangiza nawe akitwikira mu nzu biturutse ku makimbirane yakundaga kugirana n’umugore we.

Muri Mata kandi muri aka Karere harabonetse umugabo wishe umugore we yarangiza akamucamo ibice, aho bimwe yagiye kubijugunya mu kiyaga cya Mugesera ibindi akabita mu musarane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .