Ingingo 10 mu cyemezo cyo kujyana Kabuga Félicien i La Haye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 05:27
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umucamanza lain Bonomy w’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga, IRMCT, yahinduye icyemezo cyo mu 2013 gisaba ifatwa rya Kabuga Félicien no koherezwa gufungirwa i Arusha, hemezwa ko abanza kujyanwa i La Haye mu Buholandi.

Nyuma y’igihe Kabuga ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi afatiwe mu Bufaransa, yakomeje gusaba inkinko kumurekura cyangwa zikamuburanisha, ariko Urukiko rusesa imanza rwanzura ko ashyikirizwa IRMCT, ifite amashami i Arusha muri Tanzania n’i La Haye.

Impamvu zatanzwe n’umwavoka we, Me Emmanuel Altit, asaba ko umukiliya we atajyanwa i Arusha harimo kuba Kabuga ageze mu za bukuru, kuba afite indwara zikomeye no kuba muri Tanzania nta we uzi neza ubukana bwa COVID-19.

Nyuma yo kutabona amakuru ahagije yashingirwaho hafatwa icyemezo ntakuka, hemejwe ko Kabuga aba ajyanwe i La Haye, ubundi hagakorwa isesengura ry’ubuzima rizashingirwaho icyemezo cya nyuma.

1. Ubushinjacyaha bwashyigikiye ko abanza kujyanwa i La Haye

Ubwo Kabuga yari akiburana ku koherezwa, muri Gicurasi Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwasabye ko inyandiko isaba ko afatwa n’itegeko ryo kumwohereza ihindurwa, akazahita ajyanwa mu Buholandi ako kuba Arusha.

Ni ubusabe bwakunze gushingira ku ngorane ziri mu ngendo bitewe na COVID-19.

Gusa umucamanza William H. Sekule yatesheje agaciro ubwo busabe. Kuri iyi nshuro Ubushinjacyaha bwashyigikiye ubu busabe, buza no guhabwa agaciro.

2. Kabuga yagaragaje impungenge ku buzima bwe

Mu myanzuro Kabuga yashyikirije IRMCT ajuririra koherezwa i Arusha, yavuze ko icyo cyemezo kitari mu nyungu z’ubutabera ndetse giteye ikibazo ku buzima bwe nk’umuntu ugeze mu za bukuru, ukeneye gukurikiranirwa hafi, bikaba umwihariko bigeze ku ngendo mu ndege.

Ibibazo by’ubuzima bwa Kabuga byashingiwe kuri raporo yateguwe n’umuganga w’inzobere washatswe n’abavoka be muri Nzeri n’icyemezo cy’ubuzima cyatanzwe ku wa 14 Ukwakira n’iyo mpuguke yahawe akazi n’abavoka be.

Ni icyemezo urukiko rutigeze ruha agaciro, kuko cyakozwe n’uruhande rumwe.

3. Inkeke kubera COVID-19 muri Tanzania

Kabuga yagaragaje ko ubuzima bwe butewe inkeke na COVID-19 yugarije isi, avuga ko atizeye ko yakwitabwaho uko bikwiye i Arusha kubera ko Guverinoma ya Tanzania yanze gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’iki cyorezo.

Byongeye, ngo muri Gicurasi yahagaritse gutangaza amakuru y’ubwandu bushya bwa COVID-19, kugeza aho yanemeje ko nta COVID-19 ikirangwa muri Tanzania, “nubwo hari amakuru n’ibihamya bidashidikanywaho bibivuguruza.”

4. Impungenge zo gutandukanywa n’umuryango

Mu myanzuro Kabuga yashyikirije urukiko ku cyifuzo cye, yavugaga ko umuryango we uba mu Burayi, bityo kumwohereza i Arusha byabatandukanya binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, kimwe n’andi masezerano menshi yagiye ashyirwaho n’ibihugu.

Gusa Umucamanza yagize ati “Ubushinjacyaha bwahakanye ko uburenganzira bwa Kabuga bwaba buhungabanyijwe aramutse ajyanwe ku ishami ry’Urwego rya Arusha, bijyanye n’uburyo hari amabwiriza yemerera abantu gusura no kuvugana n’abantu bafungiwe hariya.”

5. Habuze raporo y’ubuzima ya Kabuga

Mu gihe ibibazo nyamukuru ku buzima bwa Kabuga ari ukubera ko avuga ko butameze neza, Ubwanditsi bwavuze ko bijyanye n’inshuro nyinshi byasabwe, ngo ntabwo bwigeze bwakira inyandiko y’ubuzima bwa Kabuga yagombaga gutangwa n’ubuyobozi bw’u Bufaransa bumufunze.

Nyuma y’uko itabonetse, abashinzwe ubuzima i Arusha cyangwa i La Haye, bavuze ko nta n’umwe wabasha gufata icyemezo gishingiye ku makuru afatika cyangwa kitabogamye, ku bijyanye n’ubushobozi bw’umubiri wa Kabuga.

6. Kutagira amakuru byabaye imbogamizi

Ubwanditsi bwavuze ko abashinzwe ubuzima ku ishami rya Arusha, nabo bashyigikiye ko Kabuga yaba yoherejwe i La Haye kugira ngo hashakwe umwanzuro ushingiye ku makuru afatika, ku bushobozi bwo koherezwa i Arusha.

Impungenge ahanini zashingiwe ku rugendo, kubera ko Umucamanza yasanze gereza zifite ubushobozi bw’ubuvuzi mpuzamahanga, ndetse abahafungiwe bashobora kwakirwa n’ibindi bitaro bagahabwa serivisi, byaba i La Haye cyangwa i Arusha, zirimo kuvura COVID-19 mu bantu bakuze, banafite ubundi burwayi.

Umucamanza ariko yavuze ko yasanze bigoye kugereranya ibyago by’ubwandu bwa COVID-19 i Arusha n’i La Haye, mu gihe hatari imibare nyakuri igaragaza uko ibintu bihagaze muri Tanzania, nubwo “byagaragaye ko biri hejuru mu Buholandi kandi bikomeje kwiyongera.”

7. I La Haye habaye hafi kurusha Arusha

Umucamanza Bonomy yavuze ko nubwo mbere mugenzi we Sekule yanze ubusabe bwo kohereza Kabuga i La Haye, hamaze kuboneka amakuru menshi ku byago bijyanye no kohereza Kabuga i Arusha mu rugendo rurerure rw’indege.

Urugendo rujya i Arusha rwazaba rwambukiranya imigabane, bigahura n’uko ubwanditsi butabashije kumenya neza imiterere y’ubuzima bwa Kabuga hashingiwe kuri raporo yakozwe n’itsinda ridafite aho ribogamiye.

Umucamanza ati “Bijyanye n’ikibazo cya mbere, nasanze kuva mu Bufaransa ukajya muri Tanzania bizasaba nibura amasaha 11 mu ndege, harimo guca ku bibuga bitatu by’indege. Urugendo rw’ako kanya rugana i La Haye rwo ruroroshye cyane kandi ntirunyura henshi, rugizwe n’amasaha menshi y’inzira y’ubutaka cyangwa isaha imwe mu ndege.”

8. Kujya i La Haye ntibikuraho kujyanwa i Arusha

Umucamanza yanzuye ko kuba hatari amakuru ku buzima bwa Kabuga, ubwanditsi n’itsinda ry’abaganga ku mashami yombi y’Urwego, bakeneye amakuru afatika kugira ngo bafate icyemezo gifite aho gishingiye, ku bushobozi Kabuga afite bwo gukora urugendo no kwitabwaho i Arusha, “bagasaba ko yakoherezwa i La Haye kugira ngo hasuzumwe neza ibijyanye n’ubuzima bwe.”

Nyuma yo guhuza ibyo byose, Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku makuru y’ibanze, kohereza Kabuga i La Haye bigaragara ko byamugiraho ibyago bike kurusha kumwohereza i Arusha.

Ati “Ubwanditsi bwagaragaje neza ko bwaba bwo cyangwa abashinzwe ubuzima babwo, nta rwego na rumwe ruri mu mwanya mwiza wo gutanga isesengura rishingiye ku makuru afatika cyangwa gushyigikiraho mu kumwohereza ku ishami rya Arusha.”

9. Umucamanza yemeye guhindura icyemezo

Umucamanza yakomeje ati “Bityo, bijyanye n’uburyo umwanditsi yabigaragaje, nsanga hari impamvu zihariye zatuma habaho, kandi ko byaba biri mu nyungu z’ubutabera, guhindura inyandiko isaba ifatwa n’itegeko ryo kwimurwa, ngategeka ko Kabuga yoherezwa by’agateganyo muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye ku ishami ry’Urwego ry’i La Haye, kugira ngo hakorwe isesengura ryimbitse ry’ubuzima.”

Bijyanye n’amategeko ajyanye n’ubuzima mu Buholandi, Kabuga azabanza kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10. Ni icyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa, waba nta bimenyetso ufite bya COVID-19, n’iyo baba banagupimye bagasanga utarayanduye.

Ni ibihe bidasanzwe bizagira ingaruka ku gihe yakagejejwe bwa mbere mu rukiko, aho urugereko ruzamuburanisha mu mikoranire n’ubwanditsi, bazashyiraho itariki y’urubanza rw’ibanze n’uburyo bizakorwamo ku gihe gikwiye, nyuma y’uko Kabuga azaba amaze kugera muri gereza z’Urwego.

10. Kugena ibijyanye n’isuzuma bizaza nyuma

Mu gutangaza umwanzuro, umucamanza yavuze ko asanga byaba hakiri kare gutegeka uburyo isuzuma ry’ubuzima rizakorerwa Kabuga rizagenda, hagamijwe kureba niba yakoherezwa i Arusha cyangwa uburyo butekanye byakorwamo, kugira ngo atangire kuburanishwa.

Yakomeje ati “Ibi ni byiza gusigara, mu rwego rwa mbere, mu bushishozi bw’abakozi b’ubwanditsi bashinzwe ubuvuzi. Ibyifuzo byatanzwe na Kabuga kuri iyi ngingo biteshejwe agaciro.”

Kabuga yasabaga ko mu kwemeza ko yoherezwa i La Haye, Umucamanza yanashyiraho akanama kigenga kagizwe n’impuguke z’abaganga kazakora isuzuma rikenewe, kakanasubiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe n’ubuhobozi afite bwo gukora ingendo ndende.

Umucamanza yahise anasaba ko Kabuga ategurirwa uburyo bwo gufungwamo.

Kimwe mu byumba by'aho Kabuga agiye gufungirwa by'agateganyo i La Haye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .