Iri zamuka rishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Alibaba ashyiraho urubuga rwa Electronic World Trade Platform (eWTP), rufasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugaragara ku isoko ry’u Bushinwa.
Nta ngano y’ikawa yacurujwe mu Bushinwa yatangajwe, gusa bamwe mu bacuruzi b’ikawa, barimo David Ngarambe ukuriye ikigo cya ‘Rwanda Farmers Coffee Company’, yabwiye The New Times ko bacuruje ikawa ingana na toni 7.2 ku isoko ry’u Bushinwa muri uyu mwaka.
Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo muri rusange ikawa u Rwanda rucuruza mu Bushinwa ikiri nke, hari icyizere ko iziyongera mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Imibare [y’ikawa ducuruza mu Bushinwa] iracyari hasi, ariko icyizere kirahari. Uburyo [imibare iri kuzamuka] biratanga icyizere. Hari amahirwe menshi. Ndabona hari icyizere cy’ahazaza”.
Uyu muyobozi yavuze ko imwe mu mpamvu ingano y’ikawa y’u Rwanda yiyongereye ku isoko ry’u Bushinwa ari ibikorwa bibiri byo kwamamaza ikawa y’u Rwanda byakozwe na Alibaba.
Ibyo bikorwa byakozwe muri Mutarama na Gicurusi, aho icya Gicurasi cyarebwe n’abantu miliyoni 10, kandi toni 1.5 z’ikawa zigahita zigurishwa mu masegonda macye cyane.
Hagati aho, ingano ikawa u Rwanda rucuruza mu mahanga yagabanutseho 6%, ndetse n’amafaranga yinjiza agabanukaho 11%.
Usibye ikawa, u Rwanda runacuruza urusenda ku isoko ry’u Bushinwa, imibare ya Alibaba ikaba igaragaza ko urungana na toni 60 rwoherejwe ku Isoko ry’u Bushinwa kuva muri 2019.
U Rwanda kandi runafitanye amasezerano na Alibaba yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo kuri Fliggy, aka kakaba ari agashami ka Alibaba agashinzwe kwita cyane ku bukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!