00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingano y’ibyangirika yaragabanutse: Icyizere cy’imodoka z’amashanyarazi zigeza umusaruro ku isoko mu buryo bwihuse

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 December 2024 saa 01:05
Yasuwe :

Ku rwego rw’Isi, hagati ya 25% na 30% by’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wangirika utaragera ku muntu wa nyuma ugomba kuwukoresha, byagera mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda, umusaruro wangirika ukiyongera ukagera hagati ya 30% na 50%

Iyo byongeyeho ko usanga muri ibi bihugu hakigaragaramo ikibazo cy’imirire, rimwe na rimwe ugasanga ibyo kurya bihenze, umusaruro wangirika urushaho kugira uburemere bukabije, kandi bubabaje.

Iki ni ikibazo gifite imizi mu bintu byinshi birimo ibikorwaremezo, ubumenyi, imiterere y’ikirere n’ibindi byinshi ndetse no kugikemura, bisaba urukomatanye rw’ibintu byinshi.

U Rwanda narwo rwibasiwe n’iki kibazo ndetse rugomba kugishakira igisubizo, niba rwifuza kugera ku ntego yo kongera umusaruro w’ubuhinzi kuri 5% buri mwaka, nk’uko gahunda ya Guverinoma y’Iterambere, NST2, ibiteganya.

Uru ni urugendo Leta itakwifasha yonyine, ari nayo mpamvu iri gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa barimo ikigo cya Ox Delivers. Iki ni ikigo cy’Abongereza gifite imodoka z’amashanyarazi zitwara umusaruro ukomoka ku buhinzi, zikawugeza ku masoko mu gihe gito.

Ni imodoka zimaze igihe gito mu Rwanda kuko zatangiye kuhakorera mu 2021, gusa ubushake bw’abahinzi bazikoresha buri kwiyongera.

Kimwe mu bibazo bituma umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika harimo ubushyushye kuko ukunze gusanga abatwara umusaruro bakoresha imodoka zisanzwe, zidafite ubushobozi bwo gutwara umusaruro ushobora kwangirika.

Izi modoka za Ox Delivers, cyangwa se amakamyo mato, afite iryo koranabuhanga zishobora gutwara umusaruro ushobora kwangirika. Undi mwihariko ni uko izi modoka zakira umusaruro w’abaturage benshi, ibituma igiciro cy’urugendo kigabanuka kuko hari ababuraga ubushobozi kwishyura imodoka nini kandi bafite umusaruro muke.

Gukoresha imodoka za Ox Delivers bihendutse inshuro 10 ugereranyije n’ubundi buryo busanzwe bwo gutwara imodoka umusaruro ukomoka ku buhinzi. Ibi bituma abahinzi bongera umusaruro bajyana ku masoko, kuko igihe cyo kuwugezayo cyagabanutse ndetse n’igiciro cy’urugendo kikaba kiri hasi.

Claudine Uwiragiye uhinga imyumbati, yavuze ko uburyo izi modoka zigeza umusaruro ku isoko byoroshye, byatumye akuba kabiri umusaruro w’ibyo ahinga.

Ati "Ubu nshobora guhamagaza imodoka ebyiri zitwara toni 1.5 kabiri mu cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Kane, ibivuze ko nshobora gucuruza toni eshatu z’imyumbati ku cyumweru."

Ku rundi ruhande, abaguzi b’umusaruro w’ubuhinzi barimo abacuruzi mu Mujyi wa Kigali, bari kurushaho gukorana n’iki kigo bitewe n’uburyo cyihutisha urugendo.

Lea Muhoracyeye uri mu bashoferi 47 batwara izi modoka, yaragize ati "Abantu babona izi modoka, bakaza kuzishungera ndetse bakatubaza aho zituruka. Iyo

Undi ni Jean Paul uhinga urusenda, akazi akorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Mbere, yagezaga ku isoko umusaruro w’ibiro 400 ku cyumweru, nyuma y’urugendo rwashobora gutwara iminsi ibiri. Rwinshi muri uru rusenda ntabwo yaruboneraga inyungu kuko rwangirikiraga mu nzira, akabihomberamo.

Nyuma yo gutangira kwifashisha imodoka za Ox Delivers, ubu yakubye inshuro 10 umusaruro ageza ku isoko, ugera biro ibihumbi bine mu cyumweru.

Lea ni umwe mu bashoferi 47 ba Ox Delivers ndetse akanaba akuriye ububiko bw’umusaruro w’iki kigo. Yavuze ko bakomeje kubona ubushake bw’abantu benshi bishimira imikorere y’izi modoka, ati "Abantu baza kureba izi modoka, buri gihe haba hari abantu benshi batubaza aho izi modoka zikomoka."

Yongeyeho ko igishimisha kurushaho ari abagura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bakomeje kwishimira serivisi bahabwa, ati "Abantu bagirira amatsiko cyane iyo babonye uburyo twita ku musaruro wabo, tukawubika ku gipimo cy’ubushyuhe n’ubukonje gikwiriye. Turabavugisha kandi ibi bidufasha kubona abakiliya bashya."

Magingo aya, mu bakiliya ibihumbi bine bakorana na Ox Delivers, 80% ni abo bakoranye inshuro irenze imwe, kubera serivisi nziza batanga.

Imbogamizi ikomeye iki kigo gihura nayo ni ibikorwaremezo byifashishwa n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, bikiri bike hirya no hino mu Rwanda, ibituma imodoka zacyo zidashobora kugera henshi mu Rwanda, nubwo buri yose ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 170.

Mu ntangiriro za 2024, iki kigo gikomoka mu Bwongereza, cyahawe inkunga irenga miliyari 2,1 Frw agamije kugifasha guteza imbere ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ndetse iki kigo cyatangiye guhugura Abanyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .