Ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga yazamutseho 40.6 ku ijana mu 2019

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2019, amafaranga yinjijwe mu byoherejwe mu mahanga yazamutseho 3.8 ku ijana akagera kuri miliyoni 1164.5 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 1121.9 z’amadolari yinjijwe mu mwaka wa 2018.

Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko ingano y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga yazamutseho 40.6, nubwo inyungu yavuyemo itazamutse cyane bitewe n’imiterere y’isoko mpuzamahanga.

BNR igaragaza ko inyungu y’ibyoherezwa mu mahanga nk’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, ibireti, n’impu byagabanutseho 15.9 ku ijana bikinjiza miliyoni 263.9 z’amadolari ya Amerika.

BNR yagize iti “Izi mpinduka ahanini zatewe n’igabanuka ry’amafaranga ava mu mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga yagabanutseho 31.3 ku ijana, bitewe n’igabanuka ry’ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga.”

Ikindi habayeho ukudahagarara neza kw’isoko ry’ikawa n’icyayi. Inyungu y’ikawa yazamutseho 0.2% mu gihe iy’icyayi yagabanutseho 4.6%. Ikawa yinjije miliyoni $69.8 zivuye kuri miliyoni $68.7 mu 2018, mu gihe umusaruro wavuye mu cyayi ari miliyoni 86.3.

BNR ivuga ko impinduka mu nyungu yavuye mu cyayi ijyanye n’impinduka zabaye ku biciro mpuzamahanga, cyane zubakiwe ku bihe byiza byagaragaye mu bihugu bihinga icyayi ku bwinshi nk’u Buhinde n’ibindi byo muri Afurika y’Iburasirazuba, n’igabanyuka ry’uburyo icyayi cyaguzwe mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Gusa icyayi cyoherejwe mu mahanga cyageze kuri toni 30 961 mu 2019 kivuye kuri toni 30 903 mu 2018, bingana n’izamuka rya 0.2%.

Ibyoherejwe mu mahanga birimo ibiribwa nk’imboga n’ibindi byakorewe imbere mu gihugu nk’imyenda, ibyuma, isima n’ibindi, byo byageze kuri miliyoni 394.1 mu 2019 zivuye kuri miliyoni $358.1 mu 2018.

Ibyo byatewe ahanini n’izamuka ry’ibikomoka ku byuma byazamutse 147.7%, ibiribwa byazamutsehoo 12.1%, sima yazamutseho 12.1% n’ibikomoka ku myenda byazamutseho4%.

Imibare kandi igaragaza ko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutseho 10.6%, ahanini bitewe n’ibikoresho bikenerwa mu ngo n’ishoramari ririmo gukorwa mu mishinga minini, aho ingano yabyo yagabanutseho 2.7%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize byitezwe ko buzazamuka mu binyacumi, bukarenga igipimo cya 8.5%. Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize, mu bihembwe bitatu bya mbere ubukungu bwazamutse ku 10.9%, ugereranyije na 8.3% yagaragaye mu gihe nk’icyo.

Rwangombwa yavuze ko akurikije ibipimo, bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka neza muri uyu mwaka, aho uyu munsi hateganywa ko buzazamuka ku 8.1 ku ijana.

Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyageze kuri toni 30 961 mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .