Inganda zikora inzoga zirataka igihombo zatewe n’ifungwa ry’utubari

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa zimwe mu nganda zenga inzoga mu Rwanda, burataka ibihombo ahanini byatewe n’uko utubari dufunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi twari mu bakiriya babo b’imena.

Icyemezo cyo gufunga utubari n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi cyaje muri Werurwe nyuma y’iminsi mike mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19.

Gusa uko iminsi yagiye ishira, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye ifata imyanzuro yo gufungura bimwe muri ibi bikorwa bitewe n’akamaro bifitiye abaturage ndetse n’ibyago birimo byo kuba umuntu yabyanduriramo.

Bimwe mu bikorwa bitarakomorerwa kugeza n’uyu munsi harimo utubari, ibintu byatumye ba nyiratwo baduhinduramo Restaurant abandi bakaba bakomeje gutegereza igihe bazongera gukomorerwa.

Kuba utubari dufunze ntibyagize ingaruka kuri ba nyiratwo gusa kuko n’inganda zikora inzoga zivuga zagezweho n’igihombo cyatewe n’iri funga ryatumye batangira gukorera munsi y’ubushobozi basanganywe.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager gikorwa n’uruganda rwa Skol Breweries, Benurugo Kayinamura Emilienne, avuga ko ifunga ry’utubari riri mu byateye uru ruganda kugabanya ingano y’ibyo rwakoraga.

Yagize ati “Ahantu twavuga ko abakiriya bagurira cyane ibinyobwa bya Skol ni mu tubari kandi nk’uko mubizi utubari turacyafunze, rero ntabwo dushobora kuba turimo gukora ku kigero cya 100% nk’uko byagakwiye turi gukora kuri 75% ni ukuvuga n’amafaranga twinjiza nayo ni ukonguko”

Benurugo avuga ko agereranyije n’uko uru ruganda rwacuruje umwaka ushize, ubu bari gucuruza ibingana na 70% ryabyo.

Ibi Skol Breweries ibihuje n’urundi ruganda rwenga inzoga rwa Ingufu Gin Ltd.

Umukozi muri uru ruganda we avuga ko kuva utubari twafunga bakora ku kigero cya 50%, ibintu ahamya ko byatumye amafaranga uruganda rwinjiza agabanuka.

Ati “Bifite ingaruka zikomeye cyane ku ruganda rwacu kubera ko izo twacuruzaga si zo ducuruza, cyane cyane ko mu rwego rw’igihugu hose, aho ibinyobwa byagurishirizwaga hasa n’ahafunze”.

Yakomeje avuga ko ibi bibazo by’ubukungu biri muri uru ruganda bizarenga ingaruka zabyo zikagera no mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Ati “Ibyo rero ku ruganda bizarutera ibibazo by’ubukungu ndetse no ku rwego rw’igihugu imisoro twishyuraga izagabanuka cyane cyane ko nk’umusoro ku byacurujwe twagenderaga ku zo twacuruje kuba rero ducuruza bike n’imisoro izinjira mu kigo cy’igihugu cy’imisoro izaba mike”.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin avuga ko kuba mu tubari hari ibyago byinshi byo kuhandurira Covid-19, biri mu bituma Leta ifata icyemezo cyo gukomeza kudufunga.

Ati “Mu kabari ubwaho hari ibihakorerwa, hari ibinyobwa, abantu baba bagiye kuganira, baba bagiye kwegerana, akenshi ntawe uba uzi ngo uyu muntu arahava agifite ibyemezo n’ukwirinda kungana n’uko yari afite ahagera, niba yagombaga kunywa icupa rimwe akaza kunywa abiri, atatu ese araza kuguma yambaye ka gapfukamunwa, araza kuguma ashyiramo intera”.

Yakomeje agira ati “ Rero ubwo bushishozi, ubwo busesenguzi buba ari ngombwa ku byiciro bitandukanye ari nayo mpamvu hari ibyiciro bitarafungura uyu munsi, kuko niba ibyago byo kuba wakwandurira mu kazi kafunguye biri kuri 40% ibitarafungurwa hari n’ibigera kuri 90% aho rero kugira ngo hataba ikibazo hagomba naho gushyirwa ingamba zikomeye”.

Kuba Covid-19 yarangize ingaruka zijyanye n’ubukungu mu bikorwa by’abikorera biri mu byatumye Leta y’u Rwanda itangiza ikigega kizabafasha guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

Iki kigega cyatangijwe ku wa 8 Kamena ku ikubitiro cyatangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda ariko hakaba hari gushakishwa uburyo cyazageza nibura kuri miliyari 200 Frw.

Uruganda rukora inzoga rwa Skol Breweries ni rumwe mu zivuga ko zagize igihombo kubera Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .