Inganda zafunzwe n’icyanya cyazo kidakoreshwa mu bidindiza iterambere rya Huye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 Mutarama 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ndetse na bamwe mu baturage bemeza ko kuba hagaragara inganda zitandukanye zitagikora ndetse n’icyanya cyahariwe inganda kikaba kidatunganyije, biri mu bikomeje kudindiza iterambere.

Mu Kagari ka Sovu Murenge wa Huye, ni ho hari icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye.

Muri icyo gice hari inganda zafunze imiryango ku buryo bamwe mu baturage bari barahabonye akazi ndetse n’abubatse amacumbi hafi yaho bavuga ko byabateje igihombo.

Uruganda rwitwa Rwanda Agribusiness Industries (RABI), rwatunganyaga ibishyimbo ruherereye muri icyo cyanya rumaze imyaka igera ku icyenda rufunze imiryango.

Ukihagera ubona ruzengurutswe n’ibihuru, inyubako y’uruganda yaratangiye kwangirika, imbuga yaramezeho ibyatsi, ibigega byafataga amazi bimwe byarashwanyutse.

Nyiraminani Léonia wari ufite akazi muri urwo ruganda avuga ko yahuye n’igihombo nyuma yaho ruhagaritse ibikorwa.

Ati “Twahuye n’igihombo kuko nta mushomeri wagaragaraga muri kano gace; ni ho twajyaga dukora tukabona amafaranga yo kurya n’aya mituweli none ubu biratugora.”

Urundi ruganda ruri muri ako gace rumaze igihe rufunze imiryango ni urwatunganyaga impu, rwitwa ‘Tannerie de Huye’. Aho rwakoreraga habaye amatongo.

Muri icyo cyanya hari uruganda rutunganya ikawa ariko rukora amezi make mu mwaka bitewe n’uko ikawa yeze ubundi rugafunga imiryango.

Niyirora Paul wahubatse inzu mu buryo bw’ishoramari azi ko azabona abakiriya bazikodesha, avuga ko yahombye kuko abakiriya yari abateze mu bakozi b’izo nganda.

Ati “Hari abakozi bakoraga muri ziriya nganda zafunze; twabakodeshaga inzu zacu zikabona abazibamo none ubu turi mu gihombo kuko zibereye aho gusa.”

Inganda ebyiri zirimo urukora ibiryo by’amatungo rwitwa ‘‘Huye Animal Feed Factory’’ hamwe n’urutunganya imyanda ni zo zonyine zihari zikora ariko nanone umusaruro wazo uracyari muke.

Dusabumuremyi Gaspard wahawe akazi mu ruganda rutunganya imyanda avuga ko ahakura amafaranga akiteza imbere; akemeza ko izindi nganda zifunguye imiryango ndetse n’icyanya cyazo kikabyazwa umusaruro byateza imbere benshi bikagabanya n’ubushomeri.

Ati “Maze kugura imirima ibiri yo guhinga n’inka yo korora kandi byose nabikuye mu mafaranga nkorera muri uru ruganda. Inganda zafunzwe zifunguwe ndetse hakaza n’izindi byafasha benshi mu bakeneye akazi kwikura mu bukene.”

Uretse inganda zafunze imiryango, ubuso bunini buri mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye ntiburakoreshwa kuko igice kinini gihinzemo imyaka nk’ibigori n’iyindi. Imihanda yerekezayo irimo imikuku naho indi yarasibye.

Ikibazo cy’izo nganda zafunze imiryango no gutunganya icyo cyanya ziherereyemo, ni kimwe mu byo Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaragarije mu Nama nyunguranabitekerezo yabaye mu Mpera za 2019; yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase.

Sebutege yagize ati “Dufite imbogamizi y’icyanya cyahariwe inganda kidatunganyije; bituma n’abashoramari bifuza kuhashinga inganda batabyitabira kandi ni ahantu haramutse hatunganyijwe neza hakazamo inganda zishobora gutanga akazi ku baturage benshi.”

Yakomeje agira ati “Dufite n’inganda zahagaze zatunganyaga umusaruro cyangwa zakoraga ibikorwa bitandukanye; ku bufatanye bw’inzego zongeye zigakora byatanga akazi ku baturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi inzego bireba zirimo kukiganiraho.

Ati “Icyo cy’inganda kirazwi inzego zirimo zirabiganiraho ariko icyo tugomba kubyumvaho kimwe ni uko inganda zishyirwaho n’abikorera kugira ngo bunguke; Leta yo icyo ikora ni ukorohereza izo nganda kugira ngo zishobore kuza zishore imari zikore.”

“Ngira ngo murumva ko igisubizo atari Leta gusa ariko turizera ko inzego zirimo kubikoraho ku bufatanye n’abikorera kugira ngo ibyo byose bitangire bishyirwe mu bikorwa.”

Huye ni kamwe mu turere umunani tw’igihugu twatangiriweho ku ikubitiro mu ishyirwa mu bikorwa rya politike y’inganda yashyizweho mu mwaka wa 2011, yemeza ko hagomba gushyirwaho ibishushanyo mbonera n’uduce twahariwe inganda mu turere (Zone Industrielle).

Bamwe mu bakozi bo mu ruganda Huye Animal Feed
Imihanda yerekeza mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Huye irimo imikuku naho indi yarasibye
Imihanda yo mu cyanya cy'inganda i Huye imeze nabi ahandi ni mu bihuru
Inganda zafunzwe n'icyanya cyazo kidakoreshwa mu bidindiza iterambere rya Huye
Mu marembo y'uruganda rukora ibiryo by'amatungu rwitwa Huye Animal Feed Factory naho ntihameze neza
Mu Kagari ka Sovu Murenge wa Huye ni ho hari icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye
Ubuso bunini buri mu cyanya cy'inganda cy'Akarere ka Huye ntiburakoreshwa
Uruganda RABI ruzengurutswe n'ibihuru ndetse inyubako yarwo yatangiye kwangirika
Uruganda RABI rwatunganyaga ibishyimbo rumaze imyaka igera ku icyenda rufunze imiryango

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza