Ishusho y’uko gutwara abantu mu modoka rusange bizakorwa mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 3 Gicurasi 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Kwinjira muri gare umugenzi agomba kuba yambaye agapfukamunwa, yakarabye intoki kandi hakubahirizwa intera hagati y’umuntu n’undi mu modoka; ni bimwe mu byo abatwara abagenzi basabwe kwitaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuwa Mbere ingendo rusange zizatangira gukorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara nkuko biherutse kwemeza n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata yateranye igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya.

Ni icyemezo cyafashwe gikomorera ibikorwa bimwe na bimwe. Mu byakomorewe harimo ingendo muri Kigali ariko zidasohoka zigana mu Ntara ndetse n’izo mu Ntara ntizambukiranye intara.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi mu buryo bw’amashusho abatwara abagenzi, bakoze inama n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu baganira ku buryo gutwara abantu bizakorwa ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu byamaze kwemezwa harimo ko imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 izaba itwara abatarenze 35. Imodoka isanzwe itwara abantu 29 izasigara itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 izatwara abantu icyenda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa JALI Transport Limited, kimwe mu bigo bya RFTC, Innocent Twahirwa, yavuze ko bemeranyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ko kuri iki Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020 uraba umunsi wo gushyira mu modoka ibimenyetso byereka abagenzi aho bemerewe kwicara n’aho batemerewe ku buryo bazasanga bitunganyije ku wa Mbere.

Ati “Twamaze kugena uko abantu bazagenda bicaye igisigaye ni uko tugiye gushyiramo ibimenyetso byerekana intebe yemerewe kwicarwaho n’itemerewe. Mu modoka aho umugenzi yemerewe guhagarara hazaba hari ikimenyetso. Tugomba kurara tubishyize mu modoka.”

Twahirwa yavuze ko icyo basaba abagenzi ari ukuzabyubahiriza kuko nabo icyo bari kubanza kureba ari ubuzima bw’abaturage kurusha gukorera amafaranga.

Ati “Icyo dusaba abagenzi dutwara ni ukuzabyumva no kuzadufasha kuko icyo turi kugerageza ni ukwita ku buzima bw’abantu mbere yo gukorera amafaranga.”

Twahirwa yavuze ko inama yemeje ko nta mugenzi n’umwe uzemererwa kugenda atambaye agapfukamunwa, atakarabye mbere yo kwinjira muri gare kandi akicara cyangwa agahagarara ahabigenewe.

Ati “Nta muntu wemerewe kwinjira muri gare adakarabye, gare zose zigomba kuba zifite ahantu bakarabira. Icya kabiri nta muntu wemerewe kwinjira muri gare atambaye agapfukamunwa kugeza no mu modoka. No kujya ku murongo buri muntu agomba guhana intera na mugenzi we.”

Mu buryo busanzwe hari imodoka zakoraga ingendo zisa n’aho zisohoka muri Kigali zijya mu nkengero zirimo na Hiace. Mu mpinduka zo kwirinda Coronavirus zizakomeza ariko nta yambukiranyije ngo ive mu Ntara ize i Kigali cyangwa isohoke muri Kigali.

Twahirwa yagize ati “Zizakorera mu byerekezo zisanzwe zikoreramo ariko nta yemerewe kurenga Intara ngo ize mu Mujyi wa Kigali. Urugero twari dufite urugendo rwa Ruyenzi-Bishenyi, ntabwo twemerewe kurenga Nyabarongo iyo ngiyo ntabwo izakora, twari dufite Nyabugogo-Rutonde-Nzove ntabwo twemerewe kurenga aho Akarere ka Nyarugenge kagarukiye, nta n’umugenzi wemerewe kuva Rulindo cyangwa Kamonyi ngo aze i Kigali.”

Guhuza ubucuruzi n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus

Umubare w’abantu bagomba kujya mu modoka wagabanyutse. Ibyo byumvikanisha ko n’amafaranga abatwara abagenzi babonaga azagabanyuka, Lisansi ikoresha n’icyerekezo cy’urugendo bikaguma ari bimwe.

Twahirwa avuga ko bateganya kuzatwara abagenzi batarenze 60% y’abo batwaraga kubera ko imodoka ziva mu Ntara zongeraga abagenzi zitazaba zikora.

Ku ruhande rw’ubucuruzi bishobora kuzatera ibigo bitwara abagenzi guhungabana cyakora ngo hari ibiganiro n’ababishinzwe ku buryo ikibazo cy’ubucuruzi kitabangamira iyubahirizwa ry’ingamba zafashwe.

Twahirwa yavuze ko bari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hatagira ubihomberamo ariko na none amabwiriza yo kwirinda icyorezo akubahirizwa.

Imodoka nini zari zisanzwe zitwara abantu 70, zigiye kujya zitwara abagenzi 35 hirindwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .