00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Mali zaje kwigira ku Rwanda zifata nk’icyitegererezo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 04:14
Yasuwe :

Ingabo za Mali ziyobowe na Colonel Cheick Mamadou Cherif Tounkara kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 zaje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gusangira ubumenyi ndetse no kwigira ku byo iki gihugu cyagezeho.

Nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabisobanuye, Col Tounkara n’abofisiye ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, baha icyubahiro abaharuhukiye, mbere y’uko basura inzego zitandukanye z’u Rwanda n’imidugudu y’ubwiyunge.

Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, aba basirikare bakiriwe n’abofisiye bayobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye mu bya Gisirikare, Brigadier Général Patrick Karuretwa.

Col Tounkara yatangaje ko uretse guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, we n’abofisiye ayoboye baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko bakemura ibibazo bikomeye muri politiki n’uko bakongera kubaka igihugu, bashyira imbere ugukorera hamwe kw’abaturage n’ubumwe bwabo.

Uyu musirikare yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegerereza kuri Mali bitewe n’uko rwabashije kwikura mu bihe bigoye, rukaba kimwe mu bihugu bya Afurika by’intangarugero mu kugera ku iterambere ryihuse.

Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko amahitamo y’Abanyarwanda yo kunga ubumwe no gukorera hamwe ari yo yabafashije kugera ku mutekano n’iterambere igihugu kigezeho.

Yaboneyeho gushimira ingabo za Mali umusaruro zagezeho mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuva Perezida w’inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2021.

Kuva Col Goïta yajya ku butegetsi, yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Oumar Diarra na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abdoulaye Diop, mu ruzinduko rwashimangiraga umubano mwiza.

Mu Ukuboza 2021, Perezida Kagame na we yoherereje uyu musirikare uyobora Mali ubutumwa, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane.

Brig Gen Karuretwa yahanye ikiganza na Col Tounkara uyobora itsinda ry'abasirikare ba Mali
Ingabo za Mali zaganirijwe n'abofisiye bayobowe na Brig Gen Karuretwa ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri RDF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .