Yabitangaje kuri uyu wa 5 Kanama 2024 nyuma y’umuhango wo kwinjiza mu ngabo icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 634 batojwe na RDF.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, General Zephirin Mamadou yatangaje ko ubufatanye hagati y’ingabo z’impande zombi butagarukira ku butumwa bwo kugarura amahoro gusa.
Ati “Bavandimwe bo mu Rwanda, dukorana mu bintu byinshi. Si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy’abavandimwe bacu bo mu ngabo z’u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n’abaje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire.”
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen. Maj. Vincent Nyakarundi, yatangaje ko biteguye gukomeza gukorana n’ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy’abasirikare bakuru.
Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi “ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy’igihugu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!