00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Afurika y’Epfo zemeye ko zasabye u Rwanda kutaraswaho i Goma, zihakana kumanika amaboko

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 February 2025 saa 07:07
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko mu minsi ishize ubwo Umujyi wa Goma wafatwaga n’umutwe wa M23, ingabo ze zahamagaye iz’u Rwanda zizisaba kutazirasaho.

Ku wa 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yari mu rugamba rwo kwigarurira Umujyi wa Goma, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zamaze gutsindwa, zarashe mu Rwanda ku bushake.

Ingabo z’u Rwanda na zo zafashe icyemezo cyo kurasa aho ibyo bisasu byaturukaga mu Mujyi wa Goma, ariko zitagambiriye kugaba ibitero muri iki gihugu, ahubwo ari uburyo bwo guhosha abari batangiye kurasa mu Mujyi wa Rubavu. Ni igikorwa Ingabo z’u Rwanda zakoze zitarenze imbibi z’igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yavuze ko Ingabo za FARDC zarashe mu Rwanda ari izari zashinze imbunda ziremereye ku birindiro bya gisirikare biri hafi y’Ikibuga cy’indege i Goma.

Ibi birindiro bya gisirikare ni nabyo bibarizwamo Ingabo za Afurika y’Epfo zimaze igihe zifatanya na FARDC kurwanya M23.

Gen Rudzani Maphwanya, yavuze ko ubwo Ingabo z’u Rwanda zasubizaga, ibisasu byazo byatangiye kugwa ahari Ingabo za Afurika y’Epfo.

Ati “Habayeho kurasana hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, uko kurasana bivugwa ko kwatewe n’ingabo za FARDC zashinze imbunda mu birindiro biri ku kibuga cy’indege i Goma. Ubwo bakoreshaga iyo mbunda barasa mu Rwanda, Abanyarwanda barasubije.”

Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko ibi bimaze kuba yahamagawe n’uyoboye Ingabo z’iki gihugu muri RDC amubwira ko bari kuraswa n’u Rwanda.

Ati “Naramubajije nti ni iki kibaye, arambwira ati turi kuraswa n’abari mu Rwanda […] nyuma twabonye ko ari ukurasana hagati y’izo mpande zombi ko atari uko u Rwanda rugambiriye kuturasa.”

Gen Rudzani Maphwanya yakomeje avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bahamagaye bagenzi babo bo mu Rwanda babaza impamvu bari kubarasa.

Ab’u Rwanda ngo babasubije ko batari kurasa ari bo bagambiriye.

Uyu mugabo kandi yakomoje ku mashusho yacicikanye ku mbunga nkoranyambaga agaragaza Ingabo za Afurika y’Epfo zari i Goma zamanitse ibendera ry’umweru, benshi bashimangira ko zamanitse amaboko.

Gen Rudzani yavuze ko batigeze bamanika amaboko, ahubwo iri bendera ryazamuwe kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zibone aho abasirikare ba Afurika y’Epfo bari zireke kubarasaho.

Ati “Baratubwiye bati oya ntabwo turi kubarasa, ubundi uyoboye abasirikare aravuga ngo kugira ngo babone imbibi ibirindiro byacu birimo, ko atari FARDC, yakoresheje ibendera ry’umweru mu mateka y’intambara ryakoreshejwe nko kumanika amaboko, ariko kuri iki kibazo nyirizina [ntabwo aricyo byari bigamije].”

Yavuze ko bakoresheje ibendera ry’umweru kuko ariryo bara babonaga riri bugaragara, ashimangira ko batigeze bamanika amaboko.

Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yagaragaje ko nyuma yo kumanika iri bendera ry’umweru batongeye kuraswa n’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi Gen Rudzani yabitangaje ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo kugira ngo atange ibisobanuro byimbitse ku butumwa Ingabo z’iki Gihugu zirimo muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko ibyavuzwe na Gen. Rudzani bitanga umucyo ku byari bimaze igihe byibazwa.

Ati “Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo batanze umucyo wari ukenewe ku byabereye i Goma, birimo ko kuba Ingabo za Congo (FARDC) zaratangije igikorwa cyo kurasa mu Rwanda ziri ku kibuga cy’indege cy’i Goma kiri muri kilometero nke uvuye i Rubavu mu Rwanda. Kuri ubu kandi tumenye amakuru mashya ku ibendera ry’umweru ryazungujwe.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .