Aya marushanwa abera mu kigo King Abdullah II Special Operations Training Center (KASOTC) buri mwaka. Mu 2024 yahuje amatsinda 35 yo mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi ariko 32 yo mu bihugu 18 ni yo yabashije kuyarangiza.
Abarushanwaga muri uyu mwaka bakoreraga ahantu hari ubushyuhe bwa dogere 40°C, ndetse bitewe n’imiterere y’aho amarushanwa yaberaga ubushyuhe bwashoboraga no kwiyongera.
Amakipe yombi yahagarariye u Rwanda yasoje amarushanwa, Special Operations Forces Team 1 iri ku mwanya wa 10 mu gihe Special Operations Forces Team 2 yabaye iya 30.
Muri rusange ku mwanya wa mbere hari Rejimen Pasukan Khas Team 1 yo muri Brunei, ku mwanya wa kabiri hari Royal Guard yo muri Jordanie, ku mwanya wa gatatu haza Royal Guard yo muri Qatar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!