00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zavumbuye intwaro zahishwe n’ibyihebe by’i Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatahuye intwaro zari zarahishwe n’umutwe w’ibyihebe wa Ansar Al Sunnah Wa Jammah.

Izi ntwaro zavumbuwe ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 ziganjemo imbunda zo mu bwoko bwa AK47 na RPG. Zatahuwe mu ishyamba rya Limala mu gace na Miloli kamaze igihe kinini karigaruriwe n’ibi byihebe.

Bivugwa ko izi ntwaro zahishwe ubwo Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zatangiraga ibikorwa byo kwirukana ibyihebe muri aka gace ndetse kakaza kubohozwa muri Kanama 2022.

Amakuru dukesha Ingabo z’u Rwanda avuga ko mu bihe bitandukanye ibi byihebe byagiye bishaka kongera kugaba ibitero ngo bitware izi ntwaro ariko biba iby’ubusa.

Izi ntwaro zivumbuwe n’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’iminsi mike n’ubundi habaye igikorwa nk’iki mu gace ka Mbau gaherereye mu Majyepfo y’uburasirazubwa bwa Mocimboa da Praia ahahoze ibirindiro bikomeye by’ibi byihebe mbere y’uko bihatsimburwa n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021.

Intwaro zavumbuwe icyo gihe zari zigizwe n’imbunda nto ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa rocket, amasasu ndetse n’ibindi biturika byo mu bwoko butandukanye.

Izi ntwaro zavumbuwe bigaragara ko zishaje
Izi ntwaro zafatiwe mu ishyamba rya Limala mu gace na Miloli kamaze igihe kinini karigaruriwe n’ibi byihebe
Ingabo z'u Rwanda ziri i Cabo Delgado zimaze iminsi mu bikorwa byo gutahura intwaro zahishwe n'ibyihebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .