Ni mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ubera kuri stade ya Ngoma iherereye muri aka Karere. Witabiriwe n’abayobozi banyuranye bo mu ngabo z’u Rwanda, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, abayobozi b’uturere dutandukanye two muri iyi Ntara n’abaturage benshi.
Ingabo z’ibihugu byombi zahisemo kujya zikina umupira w’amaguru nka bumwe mu buryo bubafasha gusabana no kongera ubucuti ku mpande zombi dore ko ingabo ziba ziri gukina ziri no mu Ntara zihana imbibi.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Diviziyo ya 5 zari zimaze imikino ibiri zitsindwa n’iza Tanzania ariko kuri iyi nshuro zabashije kuyigaranzura ziyitsinda ibitego 2-0.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda, Diviziyo ya 5 ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Bri Gen Pascal Muhizi, yavuze ko intsinzi bayakiriye neza ariko ko ikigamijwe atari ugutsindana, ahubwo ari uguteza imbere umubano n’ubuvandimwe hagati y’abasirikare ba Tanzania n’u Rwanda.
Ati “Nyuma y’Abakuru b’Ibihugu bashyiraho politki nziza, ikiba gisigaye ni uko abaturage babana neza, iyo abantu bakina rero ni ubuvandimwe, ni ubucuti no gukuraho rwa rwikekwe. Iyo abantu bakina rero baraganira abaturage bakagenderanirana bakumva ko ari inshuti, mu mukino niho hava bwa busabane n’urukundo kandi dukeneye kubana neza.”
Brig Gen Muhizi yakomeje abwira abaturage ko nyuma yo kubabanziriza nk’Ingabo z’Igihugu nabo bakwiriye gutera intambwe bagakina n’abaturage ba Tanzania kuko bahana imbibi. Yavuze ko babiganiriyeho n’abayobozi ba Tanzania kandi ko bizeye ko bizakorwa.
Col William Lovukenya wari uhagarariye ingabo za Tanzania, yavuze ko bamaze gukina n’ingabo z’u Rwanda inshuro eshatu bazitsinzemo inshuro ebyiri nazo zikaba zibatsinze inshuro imwe.
Yavuze ko iyi mikino yongera ubuvandimwe hagati y’abasirikare b’ibihugu byombi anashimangira ko igaragaza ko ibihugu byombi bibanye mu mahoro.
Kuri ubu abasirikare bo mu bihugu byombi bihaye intego zo kujya bahura buri mezi atatu mu kurushaho kurebera hamwe uko umubano wabo uhagaze ndetse no kurushaho gusangira amakuru y’ibyaha byambukiranya imipaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!