Abasirikare b’iyi Diviziyo bayobowe na Komanda wayo, Colonel Justus Majyambere, bakiriye bagenzi babo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bakomeza basura isoko rya Kibare.
Iri soko riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza rikoreshwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanya-Tanzania batuye mu karere ka Karagwe.
RDF yasobanuye ko ingabo z’ibihugu byombi zisura ibindi bice by’u Rwanda byegereye Tanzania, mu karere ka Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y’Igihugu y’Akagera, nyuma yaho bahurire mu nama i Nyagatare.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y’ubutasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!