00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda zahaye ibikoresho by’ishuri abana bo muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 10:27
Yasuwe :

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo [UNMISS] bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu bageneye abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Kapuri riherereye mu Murwa Mukuru, Juba, ibikoresho by’ishuri zinahakora umuganda.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, cyakozwe mu kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Hakozwe isuku, gutera ibiti ndetse no gushyikiriza abanyeshuri ibikoresho by’ishuri.

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS, Col Frederick Itangayenda, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gufasha iri shuri ndetse no gushishikariza abana kwiga ngo hatagira abava mu ishuri.

Komiseri w’Umujyi wa Juba, Hon Engr Joseph Richard Wani, yashimye ingabo z’u Rwanda ziri kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuba mu nshingano zo kugarura amahoro zifite, zirenzaho bagakora n’ibikorwa bifite sosiyete akamaro.

Iki gikorwa cyakozwe n’Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zifatanyije n’Abanyarwanda bakorera cyangwa batuye muri Sudani y’ Epfo

Izi ngabo ku wa 16 Kamena 2022 na bwo zari zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku banyeshuri bo mu ishuri ry’incuke n’iribanza rya Green Sudd muri Juba.

U Rwanda rufite batayo eshatu n’umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bwa UNMISS muri Sudani y’Epfo.

Ingabo z'u Rwanda zatanze ibikoresho by'ishuri n'iby'isuku ku bana bo muri Sudani y'Epfo
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro zakoze iki gikorwa mu gufasha abana ngo badata ishuri
Muri uyu muganda, abasirikare b'u Rwanda bafatanyije n'abaturage bo muri aka gace
Muri iri ishuri Abasirikare b'u Rwanda banahokoze umuganda banatera ibiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .