00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo na Polisi by’u Rwanda byatangije ibikorwa bizatwara arenga miliyari 2,7 Frw bigamije kuzamura imibereho y’abaturage

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu, Theodomire Munyengabe
Kuya 17 March 2025 saa 08:03
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizafasha abaturage mu iterambere.

Ni ibikorwa byateguwe bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda.”

Ibyo bikorwa kandi bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, hizihizwa Kwibohora ku nshuro ya 31 n’imyaka 25 y’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

Muri aya mezi atatu, hazibandwa ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye no kubagezaho amazi meza.

Umujyi wa Kigali

Mu Mujyi wa Kigali ibyo bikorwa byatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano.

Mu bikorwa biteganyijwe mu Mujyi wa Kigali hazubakwa ikiraro gihuza Kabeza na Niboye cyari cyarangiritse ndetse hazanubakwa n’ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECDs) zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yashimangiye ko ibyo bikorwa bigamije kuzamura ubufatanye n’abaturage, abasaba kurushaho gutanga amakuru ku byaha.

Ati “Uyu ni wo mwanya wo kongera kubabwira ngo dukomeze dushyire imbaraga mu bufatanye mu kubungabunga umutekano, waba uw’imbere mu gihugu cyangwa ku mipaka. Dukomeze dufatanye ku byo tubona bishobora guhungabanya umutekano kandi iyo amakuru atabonetse abanyabyaha baridegembya.”

Irere Claudette, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bari guhabwa muri bwa bufatanye n’inzego z’umutekano.

Ati “Murabizi inzego z’umutekano zacu zifite byinshi zihugiyemo ariko zikaza gukora ibintu nk’ibi, byaba ikibazo nyuma y’igihe dusanze ari nk’aho ntacyo bakoze. Ni inshingano zacu ko tubibungabunga, tukitabira kubikorera isuku no kubisana.”

Ikiraro kigiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro
Abasirikare bafatanyije n'abaturage mu gutangiza ibi bikorwa bizamara amezi atatu
CP Vincent Sano yavuze ko gutanga amakuru bifasha mu gukurikirana abanyabyaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa bubakirwa
Abasirikare n'abapolisi bifatanya n'abaturage mu kubaka ibikorwa by'umuganda
Abaturage basabwe kwimakaza ubufatanye n'inzego z'umutekano
Visi Meya w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Urujeni Martine, yagaragarije abaturage ko Ingabo za Polisi y'u Rwanda bizanagira uruhare mu kubaka ECDs

Abatishoboye batangiye kubakirwa mu Ntara y’Amajyepfo

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, wari wifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, yavuze ko ubufatanye bw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bwabaye bwiza kandi bugenda butanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza.

Ati "Buriya bufatanye bwabaye bwiza cyane! Byatweretse ko iyo abantu bashyize hamwe nta cyabananira. Ibyo babubakira ni ibyanyu ni namwe bigirira akamaro, mukomeze mufate inshingano zo kubifata neza."

Umwe mu batangiye kubakirwa witwa Mukahigiro Francine, yabwiye IGIHE ko yavuye muri Tanzania we n’abana be babiri bakazanwa i Nyanza mu 2013.

Kuva icyo gihe yahawe inzu yo kubamo, we na bagenzi be bazanye, yanaje kuvugururwa nyuma.

Ati “Turashima Imana ko tugiye kuva mu nzu mbi. Imvura yagwaga tukagira ubwoba ko ziri butugwe hejuru, none ubu tukaba tugiye kuzaba mu nzu nziza."

Binyuze muri ibi bikorwa, hazubakwa inzu, ibiraro, imiyoboro y’amazi ndetse na ECDs.

Ingabo z'u Rwanda ziyemeje kubaka ibikorwaremezo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
Maj Gen Alex Kagame yafatanyije n'abandi kubaka
Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame, yari mu Majyepfo

I Burera bahawe miliyoni 10 Frw

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahaye abaturage bo mu Karere ka Burera, miliyoni 10 Frw zo kwifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.

Abahawe aya mafaranga ni abagera kuri 70 bibumbiye muri Koperative Twiheshe Agaciro Cyanika igizwe n’abahoze ari abarembetsi, bakora ibikorwa byo kwambukiranya umupaka ku buryo butemewe, aho akenshi bambutsaga ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yabasabye kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru vuba bishoboka ndetse asaba koperative yatewe inkunga kuba urugero rwiza ku bandi bakiri mu bibi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice yabwiye abaturage b’i Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ko bakwiye gushima ubudasa bw’u Rwanda bwo kuba Ingabo na Polisi bajya gufasha abaturage mu rugamba rw’iterambere.

Ati "Iyo bari aha ni uko tuba dufite umutekano. Nyuma y’umutekano turashimira Leta y’u Rwanda yemeye ko abasirikare bifatanya n’abaturage mu iterambere, ni ubudasa."

Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ntarabana hatangijwe imirimo yo gucukura umuyoboro w’amazi uzaba ufite kilometero ebyiri n’igice.

Ni umuyoboro uje gukemura ikibazo cy’amazi ku baturage bo muri uyu murenge ndetse no ku Kigo Nderabuzima cya Kinzuzi, kitagiraga amazi.

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore ubwo yageraga mu Karere ka Burera
Ab'i Burera bahawe miliyoni 10 Frw zo kubaherekeza
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr. Patrice Mugenzi yashimye ubudasa bw'inzego z'Umutekano z'u Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Burera basabwe kureka ibikorwa bibi

Mu Burengerazuba hubatswe ECD

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, batangirije ibyo bikorwa mu Karere ka Nyabihu.

Muri ako Karere hubatswe urugo mbonezamikurire rwubatswe mu Murenge wa Shyira.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano bwabaye umusingi ku iterambere ry’igihugu, asaba abaturage gukomeza gusigasira ibikorwaremezo bahabwa.

Yababoneyeho gukebura abaturage abibutsa ko nta terambere bageraho badafite umutekano.

Ati “Ntitwavuga iterambere n’imibereho myiza by’abaturage tudafite umutekano, dufite inzego ziwushinzwe ariko ni uruhare rwacu ngo tuwubungabunge. Umutekano nitwe ureba mbere na mbere, buri wese, buri muryango dukwiriye kubyumva dutyo, kandi tubyumviye ku mudugudu twabikumira, maze Polisi tukayorohereza igasigara idufasha mu bikorwa by’iterambere. Mwumve ko mutari mwenyine ahubwo mufatanyije n’abayobozi kubungabunga umutekano.”

Abaturage basabwe gusigasira ibikorwa bahabwa
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yifatanya n'abandi
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yatangirije ibi bikorwa mu Karere ka Nyabihu

I Nyagatare hatanzwe ubuvuziku ndwara zitandukanye

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bashimishijwe cyane n’uko inzobere z’abaganga bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, batangiye kubaha serivisi zo kuvura indwara zitandukanye muri aka karere.

Ni muri gahunda y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare, aho byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu Karere ka Nyagatare, Ingabo zatangije ibikorwa birimo no gutanga ubuvuzi
Ingabo z'u Rwanda zisanzwe zitanga ubuvuzi ku baturage
Abaturage bari bishimiye ubu bufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .