Ibihembo bya Human Rights Tulip byatangijwe na Guverinoma y’u Buholandi mu 2008 nk’uburyo bwo gushyigikira abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kubafasha kugira icyo umwe yigira ku wundi.
Ku myaka 23, nibwo Ingabire yatangije uyu muryango we yise I Matter mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango urangwamo abakobwa bato n’abagore b’abanyembaraga. Ibi byose yabikoze ashingiye ku buzima yabayemo bw’ubupfubyi n’ubukene.
Uyu muryango ufasha abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’isuku bakenera igihe bari mu mihango.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Ingabire yavuze ko ari uburenganzira bw’abakobwa n’abagore kugira amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ashima abamufashije bose kugeza ubwo ubonye ibyo ibihembo.
Yagize ati “ ni uburenganzira bwa buri mukobwa n’umugore kugira ibikoresho by’isuku bakenera igihe bari mu mihango no kubona amakuru ajanye n’ubuzima bw’imyororokere.”
Ingabire yakomeje avuga ko urugendo rwamugejeje aha rwaranzwe no kwakira inshingano n’impinduka ndetse no kubaha ikiremwa muntu.
Ingabire yamenyekanye nk’umwe mu bakoze ubukangurambaga bukomeye bugamije kumvisha leta ko ikwiye gukuraho umusoro nyongera gaciro ku bikoresho by’isuku bikenerwa n’abagaore n’abakobwa igihe bari mu mihango.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yavuze ko Ingabire yatoranyijwe mu bandi benshi ahabwa iki gihembo kubera umwihariko w’ibikorwa bye.
Yavuze ko mu busanzwe uyu muhango wo gutanga ibi bihembo wari usanzwe ubera mu Buholandi, utabashije kuhabera bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ariko yemeza ko uzakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu uyu muryango wa Ingabire umaze gufasha abana b’abakobwa n’abagore 1955 baturuka mu miryango 470, ndetse ibi bikorwa bikazakomeza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!