Ingabire Immaculée abona imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro nk’akarengane n’ubusumbane

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (TI Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, avuga ko abona imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro ari akarengane n’ubusumbane.

Abishingira ko iyi mirimo itwara umwanya munini w’abayikora, ikabavuna ariko ntihabwe agaciro kuko nta mafaranga afatika iba yinjije.

Iyi mirimo yiganjemo kuvoma amazi, gushaka inkwi, guteka, kurera abana n’abantu bakuze, kwita ku barwayi n’iyindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ngaruka z’imirimo ikorwa n’abagore idahabwa agaciro mu iterambere ryabo, Umuryango Action Aid Rwanda, wagaragaje ko intambwe ikiri ndende mu gukemura iki kibazo.

Ubushakashatsi bw’uyu muryango bwerekana ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro nk’akazi ka buri munsi. 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore ngo bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi.

Iyi mirimo igira ingaruka kuko ituma abagore batitabira imirimo yishyura, bigateza icyuho mu byo binjiza mu rugo.

Umwe mu bagore wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, yavuze ko umugore aba arwana no kuhagira abana, guteka, gusasa n’ibindi ariko ntahabwe agaciro.

Avuga ko abagore babonye amazi byabafasha ariko cyane cyane ikibazo cy’ibicanwa ‘bagifashijemo byabafasha kurushaho’.

Umuyobozi wa Action Aid Rwanda, Uwamariya Josephine, avuga ko ingaruka z’imirimo ikorwa n’abagore ariko idahabwa agaciro zirimo; kubura umwanya wo gukora indi mirimo ibyara inyungu, kubavuna, kuzitira ihame ry’uburinganire n’ihohoterwa rishingiye ku kuba abayikora bafatwa nk’inkorabusa.

Uwamariya avuga ko ugiye kureba izi ngaruka usanga ari ikibazo, akibaza impamvu umuntu uteka mu rugo adahabwa agaciro nyamara uwabikoze muri hotel bikagahabwa ndetse bigahemberwa.

Avuga ko abantu bakwiye kubanza kumva ko ari ikibazo gikeneye umuti wihuse kandi hakagira igikorwa kugira ngo ubukana bw’iki kibazo bugabanyuke.

Ati “Nk’iyo amazi yegerejwe abaturage, umugore yiyongerera umwanya wo gukora ibyunguka bikaba bigabanyije amakimbirane aturuka ku kumubona nk’udafite akamaro”.

Ingabire Marie Immaculée asanga kuba umugore yirirwa avoma, ashaka inkwi, atetse, arera abana n’ibindi ariko ntibihabwa agaciro ari akarengane.

Ati “Uriya mugore ubazwa biriya byose ntihagire n’umwe ubimushimira ahubwo akabwirwa ko ntacyo amaze kuba atinjiza amafaranga, uriya mugore ntacyo wamubaza mu iterambere. Turabibonamo akarengane n’ubusumbane”.

Avuga ko harimo ubusumbane kuko usanga ari imirimo yahariwe umugore ku buryo umugabo uyikoze mu rugo rwe yumva asuzuguritse, ndetse n’abagore bakumva ko ari umuziro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’abagore mu bukungu muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Murangira Jean Bosco, avuga ko ikirimo gushyirwamo ingufu ari uguhindura imyumvire, aho umwana w’umuhungu n’umukobwa bakura bumva ko bangana kandi nta mirimo yagenewe umwe ngo undi ntimurebe.

Avuga ko ubukangurambaga bw’uko ubufatanye ntawe buhombya ahubwo buri wese abyungukiramo, ari ikindi kizatuma iyi mirimo idaharirwa abagore gusa.

Murangira yongeraho ikindi kizafasha cyane kugabanya iyi mirimo ari ukwegereza serivisi abaturage ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Ati “Niba yakoraga urugendo runini ajya gushaka amazi abe ari hafi, inkwi habeho uburyo bwo guteka n’ibindi biborohereza bakabona umwanya wo kujya mu bindi byunguka”.

Mu bimaze gukorwa hari ukugeza amarerero hirya no hino mu gihugu aho kuri ubu bigeze kuri 26%, mu myaka itatu, kwegereza abaturage amazi meza, aho guverinoma yiyemeje kuyashyira muri metero 500 mu cyaro na 200 mu mijyi.

Ibi bizatuma wa mugore wamaraga amasaha yagiye kuvoma abasha kubona umwanya wo gukora indi mirimo imuteza imbere.

Bizatuma abagabo bahindura imyumvire bafashe abagore nibura mbere yo kujya mu kabari bafate ikivomesho bazane amazi hanyuma umugore nawe abe akora ibindi bunganirane.

Ku bijyanye no korohereza abagore guteka, hari gahunda ya sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) yo guhuza abaturage n’abashoramari bakabagurisha Gas ku giciro gito hakuweho imisoro.

Hari imbabura zikorwa n’ishami rya REG (EDCL), zirondereza ibicanwa ndetse n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyarwanda gucana ibitangiza ibidukikije.

Raporo y’Umuryango wita ku mirimo (ILO) mu 2018, yerekana ko abagore bangana na miliyoni 606 ni ukuvuga 41% by’abatari ku isoko ry’umurimo usanga biterwa n’inshingano z’imirimo idahabwa agaciro baba bafite.

Imirimo ikorwa n'abagore idahabwa agaciro ni kimwe mu bibazo bibakomereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza