Infinix Rwanda yahaye ibiribwa imiryango 60 yo mu Karere ka Nyarugenge (Amafoto)

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Mata 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Infinix ikora telefoni zigezweho ikanazicuruza, yahaye ibiribwa birimo umuceri, kawunga n’ibindi ku miryango 60 itishoboye yo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge muri ibi bihe abaturage basabwa kuguma mu rugo mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Infinix, Eddie Mucyo, yavuze ko nk’ikigo gisanzwe gicuruza telefoni ariko gikorana n’abantu, cyasanze ari ngombwa gufasha abafite ubushobozi buke.

Yagize ati “Twabiteguye nk’ikigo kubera gahunda leta yatangije yo gufasha abaturage batishoboye. Twavuze ko tutasiga abaturage bacu inyuma, nibwo twavuganye n’Umujyi wa Kigali nibo baduhaye Akarere ka Nyarugenge, nako kareba imidugudu itameze neza nibwo bahisemo hano muri Nyakabanda.”

Yavuze ko mu gihe Infinix yaba ikomeje kubona ubushobozi, ikigo kizakomeza gufasha abaturage cyane ko kibaho kubera bo.

Yagize ati “Burya abaturage iyo bameze nabi n’ibigo biba bimeze nabi, mu gihe tuzaba dufite ubushobozi tuzakomeza gufasha ababukeneye. Icyo dusaba abo twahaye ubufasha ni uko bakomeza kwihangana kandi bagakurikiza amabwiriza ahari, kugeza igihe leta itubwiriye icyo gukora.”

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Munanira ya Mbere muri Nyakabanda, yavuze ko ibiribwa yabonye agiye kubikoresha neza.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyede, avuga ko muri iki gihe ibikorwa byahagaze, gusa agashima ko abantu bakomeje kumuba hafi.

Yagize ati “Nubwo tutameze neza ariko kubera ko leta yigishije abantu gukundana, buri munsi mbona abaturage bampamagaye bakaza kuduha ibiryo.”

Umuyobozi w’Akagari ka Munanira ya Mbere, Nirere Angelique, we avuga ko kuba Ikigo cya Infinix cyafashe umwanya kikazirikana abaturage muri ibi bihe, ari igikorwa cyiza gikwiye no kuranga abandi bose bafite ubushobozi.

Yavuze ko iyi miryango uko ari 60 yahawe ubufasha, igizwe n’abantu barenga 280 kandi bazakomeza kuyiba hafi.

Mu Kagari ka Munanira ya Mbere hari imiryango 500 ikeneye ubufasha ariko 250 niyo imaze kububona.

Yagize ati “Turasaba abaturage gukoresha neza ubufasha bahabwa kuko uyu si umunsi wo kwaya. Turasaba kandi n’ibindi bigo n’abafite ubushobozi gukomeza gutanga ubufasha uko bashoboye.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza Infinix n’ibindi bigo, Dushime Didier, we avuga ko muri ibi bihe bakangurira abaturage ko baguma mu rugo, ibi bikaba ari nabyo byatumye bumva ko nubwo batafasha abantu bose bakeneye ubufasha, ariko byibuze bakwifatanya n’ababukeneye kurusha abandi.

Yavuze ko nubwo hariho gahunda ya Guma mu rugo bidasobanuye ko akazi kahagaze ko ahubwo abakeneye kugura telefoni ngo bakomeze akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, bafashwa kuzibona.

Yagize ati “Muri ibi bihe turimo tuzi ko hari abashakaga kugura telefoni nubwo ataricyo cyihutirwa ariko uwakenera kuyigura cyane ko ubu ariyo ikoreshwa mu rugo, twakoranye na Iwawe Tech ikigo kigurisha ibintu mu buryo bw’ikoranabuganga, iyo bayikeneye niho bayisabira.”

“Hari abantu bavuga ngo ubucuruzi bwarapfuye ariko sibyo ahubwo ni urugamba turiho, nk’ubu dukorana n’ikigo, DMM HEHE mu gutanga serivisi zo kuri internet, bafite urubuga ushyiraho imyirondoro yawe ukaba wabona telefoni ushaka, ukaba wakwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga noneho telefoni ikakugeraho byaba mu mujyi wa Kigali no hanze yayo.”

Umujyi wa Kigali wonyine ugaragaza ko abaturage barenga ibihumbi 20 aribo bakeneye ubufasha bwo kubona ibiribwa muri ibi bihe byo kubahiriza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Abakozi ba Infinix bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku baturage batishoboye bo muri Nyakabanda
Abaturage bakeneye ubufasha kandi bagenewe amavuta n'amacupa yo gukoresha
Bimwe mu biribwa byatanzwe na Infinix
Gukaraba intoki nibyo byazaga imbere ya byose
Ibiribwa bitandukanye byahawe imiryango 60 yo muri Nyakabanda
Iki kigo gisanzwe kizwiho gucuruza telefoni ariko ubu cyahisemo no gufasha abaturage
Imiryango 60 yo muri Nyakabanda yahawe ibiribwa na Infinix bizamara icyumweru cyose
Kugira ngo umuntu ahabwe ibiribwa yabanzaga gukaraba mu ntoki
Mu biribwa byatanzwe harimo na Kawunga
Umuceri nawo uri mu biribwa byahawe aba baturage muri Nyakabanga
Umuyobozi ushinzwe guhuza Infinix n’ibindi bigo, Dushime Didier, ashyikiriza umwe mu baturage ibyo kurya
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Infinix, Eddie Mucyo, yavuze ko bahisemo gufasha abaturage kugira ngo bakomeze kuguma mu ngo
Umuyobozi w’Akagari ka Munanira ya Mbere, Nirere Angelique, yasabye abaturage gukoresha neza inkunga bahawe

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .