Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 26 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka abatutsi biciwe muri Sous-Perefegitura ya Birambo, ubu ni mu Murenge wa Gashali, Akarere ka Karongi.
Twayigize Sylvestre warokokeye muri zone ya Birambo yashimiye Munyemana Jean wamwinjije mu nzu abana batareba akamuraza hagati ye n’umugore, na Ngendahimana Alphonse wamuhishanye n’abandi bantu 25.
Nyirasafari yashimye abahishe abatutsi, avuga ko iyo abafite umutima nk’uwabo baba ari benshi hari kurokoka abatutsi benshi.
Ati "By’umvihariko ndashimira Abanyarwanda bafashije bamwe muri twe kuko nabo bashoboraga kuhasiga ubuzima. Iyo tugira benshi haba hararokotse benshi."
Ati "Ineza ihora iganza ikibi. Twese twahanira gutoza abana bacu kugira neza, kuko kuvuka uri mu gice iki n’iki nta wabyihaye. Ni ukwibeshya kumva ko uwo mudateye kimwe, uwo mudahuje ibitekerezo, uwo mudasa wamukuraho akava ku Isi. Jenoside yakorewe abatutsi ikwiye kuduha isomo. Sinzi ko uwateguye Jenoside akayishyira mu bikorwa hari inyungu yayikuyemo.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yavuze ko hakeneye imbaraga zikomeye mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abahohotera abarokotse.
Yatanze urugero rwo mu Kagari ka Birambo, aho umuturage wari usanzwe atotezwa ariko mu cyumweru cy’icyunamo akaba yarakubiswe bikomeye ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kilinda.
Habarugira yavuze ko ikindi kigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari ari uko hari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri wanze ko abanyeshuri bajya muri AERG.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Espérance Nyirasafari, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abo muri zone ya Birambo, avuga ko igihugu cyumva agahinda bafite ariko ko bakwiye gutwaza ntibahenwe na ko.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!