00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INES-Ruhengeri yatangije ikigo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 25 February 2025 saa 07:44
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, ryatangije Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Rirambye (CHRIS), kigamije guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu no guharanira iterambere rirambye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ni ikigo cyatangijwe ku wa 24 Gashyantare 2025, muri INES-Ruhengeri, kikazafasha abantu gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kubukoresha neza bibaganisha ku iterambere rirambye.

Ni igitekerezo cyazanwe bwa mbere n’umwarimu wigisha amategeko, Dr Nfor Nyambi, ku bufatanye na INES-Ruhengeri.

Uyu mwarimu avuga ko yatekereje gushinga iki kigo nyuma yo kubona ibigo nk’ibi bikora neza muri kaminuza zitandukanye muri Afurika, cyane cyane muri Kaminuza ya Pretoria.

Yavuze ko mu Rwanda usibye ibigo bihari muri Kaminuza y’u Rwanda, hari icyuho mu zindi kaminuza.

Ni muri urwo rwego INES-Ruhengeri yafashe iya mbere mu gutangiza CHRIS, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye.

Dr. Nfor Nyambi wagizwe n’Umuyobozi Mukuru wa CHRIS, yasobanuye ko iki kigo kigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu binyuze mu nkingi enye z’ingenzi zirimo kwigisha no kwiga, ubushakashatsi, ubuvugizi no gufatanya n’imiryango y’abaturage.

Ati “Uburenganzira bwa muntu ni inshingano ya buri wese. CHRIS izagira uruhare mu kumvikanisha uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo.”

CHRIS igizwe n’abanyeshuri biga amategeko muri INES-Ruhengeri, izabafasha mu gukora ubushakashatsi bushingiye ku bimenyetso bifatika, gutanga amahugurwa, ndetse inakorane n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

Initezweho kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, gukorana na leta mu igenamigambi rijyanye n’amategeko yo kurengera no gusigasira uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yavuze ko ari igikorwa gishimishije kandi bashyigikiye kuko babitezeho umusanzu ukomeye mu gukomeza guteza imbere ibikorwa biharanira uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ni urubyiruko rw’abanyeshuri bakiri ku ntebe y’ishuri, ni bo banyamategeko b’ejo hazaza, ni bo bazadufasha mu muryango nyarwanda mu bijyanye no kwigisha no kumvikanisha ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.”

Umuyeshuri uyoboye urugaga rw’abiga amategeko muri INES-Ruhengeri, Tim Nkurunziza, yavuze ko CHRIS izabafasha mu gukora ubushakashatsi banarusheho kumenya uburyo bwiza bwo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Abarimu n’abanyeshuri bagize ishami ry’amategeko muri INES-Ruhengeri, ni bo bagize umubare munini w’abanyamuryango ba CHRIS.

CHRIS ifite komite ngishwanama igizwe n’inzobere mu burenganzira bwa muntu zitandukanye, haba izo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Muri abo harimo Prof. Antoinette Elia, impuguke mu by’uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Espagne, na Me Felix Nkongo Agbobala, umwe mu banyamategeko bazwi cyane muri Cameroun mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’abandi.

Muri INES-Ruhengeri hatangijwe ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu
Michel Ndayambaje waturutse muri ActionAid Rwanda na we yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cyo ku burenganzira bwa muntu muri INES-Ruhengeri
Muri INES-Ruhengeri gatangijwe ikigo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere rirambye
Impuguke mu kurengera uburenganzira bwa muntu zasangije ubunararibonye abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri
Umuyobozi Mukuru wa CHRIS, Dr Nfor Nyambi avuga ko yatekereje gushinga iki cyibanda ku burenganzira bwa muntu nyuma yo kubona ibigo nk’ibi bitanga umusaruro muri kaminuza zitandukanye muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko ikigo batangije kije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa iby'uburenganzira bwa muntu mu buryo bwisumbuye
Umuyobozi Mukuru wa GER-Rwanda, Innocent Musore na we yari yaje kwifatanya n'urubyiruko rwo muri INES-Ruhengeri
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence aganiriza abitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .