00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

INES-Ruhengeri yakiriye inama mpuzamahanga ihuza kaminuza zigisha gupima ubutaka

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 November 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakiriye inama mpuzamahanga ya kaminuza zigisha gupima ubutaka zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, aho ziri kwigira hamwe uburyo uwo mwuga wajyanishwa cyane n’ikoranabuhanga mu micungire y’ubutaka n’imituganyirize y’imijyi.

Ni inama yateguwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abapima Ubutaka (Fédération des Géomètres Francophones:FGF) rubarizwamo ibihugu 33 bikoresha Igifaransa harimo n’u Rwanda. Iyo nama ibaye ku nshuro ya cyenda ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere aho iteraniye i Kigali kuva ku itariki 27-29 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n’imiturire muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri yagaragaje intambwe igihugu kimaze gutera mu micungire y’ubutaka no gutegura ibibukorerwaho.

Yagize ati “U Rwanda rwiyemeje ingamba zo gushyira ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu harimo no gucunga ubutaka no gutunganya imijyi.Twashyize mu bikorwa uburyo bwo gucunga ubutaka bugezweho aho ba nyirabwo babwandikisha hose mu gihugu bugahabwa ibiburanga bizwi nka UPI kandi bigashyirwa mu ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ko hanakozwe igishushanyo mbonera ku mikoreshereze y’ubutaka gifasha mu kugenzura neza ko bukoreshwa icyo bwagenewe kandi hitawe ku ihame ryo kurengera ibidukikije.

Ibyo kandi binajyana n’uburyo bwo gufasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubona amakuru ku mikoreshereze y’ubutaka yagenwe bikagabanya gutonda imirongo mu nzego za Leta bashakayo izo serivise.

Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ubu ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n’imikoreshereze y’ubutaka mu rwego rwo kongera abanyamwuga bakemura ibibazo bijyanye na bwo uyu munsi.

Yagize ati “Duherutse gutangiza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi ku mimerere y’ubutaka (Master of Geo-Informatics) mu rwego rwo kurera abanyamwuga bashoboye bakora ubushakashatsi bukemura ibibazo bijyanye n’umwuga wo gupima ubutaka mu Rwanda no mu Karere”.

Yakomeje ati “Abo banyamwuga bari gutanga umusanzu cyane muri serivise za Leta mu bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi no mu micungire y’ubutaka ariko harimo n’ababaye ba rwiyemezamirimo abayobozi, n’abatanga ubujyanama mu bijyanye no gucunga ubutaka”.

Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yavuze ko umwuga wo gupima ubutaka ku Isi hose uhura n’ikibazo cyo kutitabirwa n’abagore cyane kandi ko ibyo ari imbogamizi mu iterambere ridaheza, aboneraho kubashishikariza na bo kuwitabira kuko ubu uri kujyanishwa cyane n’ikoranabuhanga kandi na bo barishoboye.

Umuhuzabikorwa w’iyo nama n’umwalimu muri INES- Ruhengeri,Eng. Nkerabigwi Placide yavuze ko iyo nama bayitezeho kunguka ubumenyi bwisumbuye bwo kwimakaza ikoranabuhanga mu gupima ubutaka rikoreshwa mu bindi bihugu biteye imbere nk’ibyo ku Mugabane w’u Burayi na Canada.

INES-Ruhengeri ni Ishuri Rikuru ryashizwe na Kiliziya Gatolika mu 2003 aho kuri ubu ryigwamo n’abanyeshuri barenga 5000 bo mu Rwanda no mu bindi bihugu 17 bya Afurika.

Dr. Ngarambe Jack, mu izina rya Minisitiri w'Ibikorwa Remezo yagaragaje ko igihugu kimaze gutera intambwe ifatika mu micungire y’ubutaka no gutegura ibibukorerwaho
Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko iryo shuri rikuru kuri ryashyize imbaraga mu masomo ajyanye n’imikoreshereze y’ubutaka
Perezida wa FGF ucyuye igihe, Marc Vanderschueren yasabye abagore kwitabira umwuga wo gupima ubutaka
Iyi nama mpuzamahanga ya kaminuza zigisha ibyo gupima ubutaka yitabiriwe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .