Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024, mu Nteko Rusange isanzwe y’uyu muryango yari ibaye ku nshuro ya 17, yanamurikiwemo raporo ikubiyemo ibyagaragajwe n’indorerezi z’uyu muryango ku migendekere y’amatora mu Rwanda.
Hagati ya tariki 14 na 15 Nyakanga 2024 nibwo Abanyarwanda yaba ababa mu Rwanda ndetse no hanze yarwo basaga miliyoni icyenda bitabiriye amatora yo kwihitiramo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite .
Uyu muryango woherereje indorerezi 84 mu bikorwa by’amatora, ndetse unashyigikira umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta, Friends Peace House Rwanda, mu guhugura indorerezi 34 no kuzigenera ibikoresho by’ibanze.
Ibi byatumye uyu muryango ugira uruhare mu buryo butaziguye mu kohereza indorerezi 118 mu turere twose tw’igihugu mu bikorwa by’amatora.
Izi ndorerezi zakurikiranye ibikorwa by’amatora, ibarura ry’amajwi ndetse n’itangazwa ryayo.
Visi Perezida wa CPDG, Pasiteri Rutikanga Gabriel, yavuze ko bashima Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yayateguye mu buryo bwa kinyamwunga kandi ikanayobora neza ibikorwa byose by’amatora.
Yakomeje agira ati “Amatora yakorewe ahari ibirango bigaragariza abaturage neza aho amatora ari bubere bityo nta mayobera yari ari kuri site zose”
Iyi raporo igaragaza ko ibikorwa by’amatora kuri site zose byatangiriye igihe ndetse binasorezwa ku gihe, bikorwa no mu mutekano. Igaragaza ko kandi ibikoresho byifashishijwe mu matora nabyo byageze kuri site ku gihe.
Igaragaza ko site zose n’ibyumba by’amatora byari biteguranywe isuku, ndetse hari “n’indirimbo zakanguriraga abaturage akamaro k’amatora byatumaga n’uwabaga agitegereje gutora atarambirwa.”
Bavuze ko aya matora yitabiriwe ku rugero rwo hejuru cyane cyane urubyiruko n’abagore kandi akorwa mu ituze.
Pasiteri Rutikanga yakomeje agira ati “Ndetse hamwe na hamwe wasangaga bateguye n’uburyo bwo kubaramira nk’aho wasangaga bateguye amata, icyayi, amandazi, amazi n’ibindi bishobora kuramira abafite intege nke.”
Iyi raporo igaragaza ko indorerezi zitabangamiwe mu bikorwa byazo, kubarura no gutangaza amajwi bikorerwa mu mucyo hubahirijwe amategeko mpuzamahanga ndetse n’ay’u Rwanda agenga amatora.
Uyu muryango wa CPDG washinzwe mu 2015. Mu myaka icyenda ishize wakoze ibikorwa bitandukanye birimo n’ibirebana no kureba igipimo cya demokarasi muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iyo Hagati. Uyu muryango woherereza indorerezi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo gukurikirana ibikorwa by’amatora.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!