00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indorerezi z’Ikigo CPDG zashimye imigendekere myiza y’amatora y’Abasenateri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2024 saa 06:16
Yasuwe :

Ikigo Giharanira, Amahoro, Imiyoborere Myiza, Demokarasi n’lterambere (CPDG), cyatangaje ko amatora y’Abasenateri yo kuwa16 na 17 Nzeri 2024 mu Rwanda yabaye mu mahoro, mu mucyo no mu bwisanzure hubahirizwa cyane amategeko n’uburenganzira bwa umuntu.

Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, cyavuze ko iyo migendekere myiza y’amatora yerekana intambwe ikomeye mu gushimangira demokarasi n’abaturage kugira uruhare rugaragara mu matora.

CPDG yohereje indorerezi 42 kuri sites z’itora zose 28 ku rwego rw’uturere n’Umujyi wa Kigali ku basenateri 12 batowe bakurikijwe inzego z’imitegekere y’lgihugu zegerejwe abaturage, ndetse no kuri sites z’itora 22 ku Basenateri babiri batowe ku rwego rwa Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta ndetse n’ayigenga.

Nyuma yo gusesengura raporo y’izo ndorerezi zayo, CPDG yatangaje ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora yarerekanye ubuhanga n’ubunyamwuga mu gutegura no kuyobora ayo matora ihereye ku gukangurira abatora ibijyanye n’amatora, gushaka ku gihe ibikoresho by’amatora byakoreshejwe, ndetse no kuyobora mu mucyo ibikorwa by’itora ku munsi w’itora nyir’izina, kubarura no guhuriza hamwe ibyavuye mu matora.

Itangazo ryakomeje rigira rivuga ko igipimo cy’ubwitabire bw’abagize inteko itora mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’itora cyari gishimishije, "kuko ugereranyije cyarenze 98% by’abiyandikishije ku rutonde rw’abatoye bagize inteko itora. Ibi byatewe n’ubukangurambaga no koroherezwa byakozwe na Komisiyo y’lgihugu y’Amotora ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze."

Iki kigo kandi cyashimye ko ibikoresho by’itora byabonekeye igihe ku biro by’itora kandi hakaba hari umutekano, ndetse amatora agatangirira igihe cyari cyagenwe, ndetse ibikorwa byo kubarura amajwi byatangiye nyuma yo gusoza igikorwa cy’itora, kandi bikorwa mu mucyo no mu bwisanzure kandi ku mugaragaro.

Ikindi iki kigo cyashimye ni uko "Ibanga ry’itora ryarubahirijwe ku biro byose by’itora kandi bikurikiranwa n’indorerezi z’imiryango mpuzamahanga n’Imiryango y’indorerezi zo mu Gihugu, zoroherejwe gukora umurimo wazo kandi zihabwa amakuru zari zikeneye ku bikorwa by’amatora hubahirizwa amahame mpuzamahanga, amategeko n’amabwiriza ya Komisiyo y’lgihugu y’Amatora."

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa CPDG akaba na Visi-Perezida wa Komite Nyobozi, Me Rutikanga Gabriel, risoza rigira riti "CPDG yishimiye gutangaza ko yabonye ko amatora y’Abasenateri yo ku wa 16 na 17 Nzeri 2024 mu Rwanda yabaye mu mahoro, mu mucyo no mu bwisanzure hubahirizwa cyane amategeko n’uburenganzira bwa umuntu."

Ikavuga ko ibyo byerekana intambwe ikomeye mu gushimangira demokarasi n’abaturage kugira uruhare rugaragara mu matora.

Nyuma y’ayo matora, NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Mu Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.

Mu Burasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.

Ni mu gihe hatangajwe ko Telesphore Ngarambe na Uwimbabazi Penine ari bo batsinze amatora y’Abasenateri by’Agateganyo bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza ya leta n’ayigenga.

Abasenateri 12 batowe mu ntara n'Umujyi wa Kigali
Abasenateri babiri batowe mu mashuri makuru na kaminuza
Indorerezi z'imiryango itandukanye zakurikiranye imigendekere y'amatora
Indorerezi zashimye ko amatora yabaye mu mucyo no mubwisanzure
Kuri site zose hari hari indorerezi zikurikirana imigendekere y'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .