Indorerezi 170 zimaze gusaba gukurikirana amatora y’abasenateri

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Kanama 2019 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko kugeza ubu imaze kwakira indorerezi 10 z’abanyamahanga na 160 z’Abanyarwanda, zifuza gukurikirana amatora y’abasenateri ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Kuri uyu wa Kane nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yakiriye abakandida bemejwe mu matora y’abasenateri, ateganyijwe mu kwezi gutaha.

Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda, yabwiye abakandida-senateri bazatangira kwiyamamaza tariki 26 uku kwezi, ko bagomba gushyira imbere imigabo n’imigambi yabo, aho gushyira imbere ibisebya bagenzi babo cyangwa byabiba amoko mu ba nyarwanda.

Ubwo yaganiraga n’aba bakandida uko ari 63 bemerewe kwiyamamaza muri aya matora, Prof Mbanda yabasabye kuziyamamaza mu kinyabupfura batavuga nabi abandi.

Ati “Mu gihe cyo kwiyamamaza kandi mugomba kuvuga imigabo n’imigambi yanyu n’icyo muzamarira igihugu, ntimuzagende muvuga nabi bagenzi banyu ko bo ntacyo bashoboye. Ikindi tubabuza ni ukugenda muvuga ngo navukiye aha naha, ngo ndi umwana wa kanaka cyangwa Sogukuru wanjye yakoze ibi.”

“Birabujijwe kandi ko umuntu agenda ashyira imbere amadini asengeramo cyangwa ishyaka akomokamo, mugombaga gutandukanwa n’ubushobozi abanyarwanda bababonamo gusa.”

Ibindi komisiyo yabwiye aba bakandida ko babujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza harimo gushyira ibibamamaza ku mavuriro, ku mashuri no ku nsengero. Ku nyubako za leta, uwimamaza abanza kubisabira uburenganzira.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Loyce Bamwine, yabwiye aba bakandida ko batagomba gutanga impano mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba byatangiye bashaka ko babatora.

Ati “Mugomba kwirinda gutanga impano cyangwa ruswa, ibi kandi murabizi ko ubisanga mu bindi bihugu by’amahanga aho byabaye nk’umuco wemewe, hano ho ntidutanga umunyu cyangwa peteroli ngo dutorwe."

Emmanuel Havugimana wiyamamariza kuba umusenateri yabajije Komisiyo y’Amatora niba hari uburyo bazafashwa mu gihe cyo gutambutsa ibiganiro byabo kuri Radiyo na Televiziyo.

Prof Mbanda yabwiye abiyamamaza ko kugeza ubu bataravugana n’ibitangazamakuru ku buryo byazabafasha, ariko abibutsa ko ubwabo bakwiye kubyegera bakaganira uburyo bakorana.

Ingengabihe y’amatora y’abasenateri iteganya ko kwimamaza bizatangira tariki 26 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri, tariki 16 Nzeri habe amatora y’abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali, tariki 17 Nzeri habe gutora umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru ya Leta, tariki 18 Nzeri hatorwe umusenateri mu barimu n’abashakashatsi uzahagararira amashuri makuru yigenga.

Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa bahagarariye intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali n’abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na babiri bahagarariye amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yasabye abakandida kwirinda gusebanya
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Loyce Bamwine, yabwiye aba bakandida ko batagomba gutanga impano mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba byatangiye bashaka ko babatora
Mureshyankwano Marie Rose wabaye umudepite na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo hamwe na Mporanyi Theobald uheruka gusoza manda nk’umudepite
Perezida wa NEC Prof Kalisa Mbanda n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Munyaneza Charles, bungurana ibitekerezo mu biganiro n’abakandida bashaka kuba abasenateri
Umuyobozi w'agashami gashinzwe kuvugurura amategeko muri RLRC, Lambert Dushimimana\
Abakandida mu biganiro na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Perezida wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu ni umwe mu bakandida-senateri

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza