Indimi ebyiri ku bahoze mu buyobozi bwa Kenya ku buryo Kabuga yinjiye mu gihugu cyabo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Inyandiko z’inzego zitandukanye z’ubutasi, ubuhamya bw’abo mu muryango n’amaperereza yagiye akorwa n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, byakunze kugaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga Félicien yahungiye muri Kenya we n’umuryango we.

Mu 2001 Kabuga yari atuye muri Kenya ndetse habayeho ibikorwa byo gusaba iki gihugu ko atabwa muri yombi ariko ntibyakorwa. Icyo gihe Kenya yarabihakanye, ivuga ko uwo muntu ntawe ifite ku butaka bwayo.

Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR, Hassan Bubacar Jallow, yavuze ko hakozwe iperereza rikomeye rigamije gushakisha aho uyu mugabo yihishe bikagaragaza ko yari muri Kenya ndetse ko atigeze yinjirayo ahinduye amazina.

Ati “Twari dufite ibijyanye n’ingendo ze zabyemezaga. Konti za banki ze muri Kenya zarabyemezaga. Ibimenyetso byerekanaga ko yagiye muri Kenya ndetse ko yari yaremerewe visa.”

Kugeza ubu, Kenya iracyavuga ko Kabuga atigeze agaragara ku butaka bwayo.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Chris Obure, yatangarije The East African ko Guverinoma ya Kenya itigeze imenya ko Kabuga ari mu gihugu, ndetse ko yari ifite ubushake bwo kumwohereza imbere y’ubutabera iyo bigaragazwa ko koko ari ku butaka bwayo.

Iyi mvugo ni nayo y’uwari Intumwa Nkuru ya Leta kuva mu 1991 kugera mu 2011, Amos Wako, wavuze ko Kenya itari ubuhungiro bw’abantu bakurikiranwe na ICTR ku byaha by’intambara, ndetse ko Kabuga atari guhingutsa ikirenge cye ku butaka bwa Kenya.

Amakuru yakunze kugaragaza ko Kabuga yifashishije ubutunzi bwe maze muri Kenya akahagira inshuti mu buyobozi, ku buryo byoroha kumucungira umutekano. Yari afite abantu baryohewe n’ifaranga rye yaba mu buyobozi bwa Arap Moi na Mwai Kibaki.

Ruswa yamuharuriye inzira

Dr Amukowa Anangwe wari Minisitiri muri Guverinoma ya Moi, yatangaje ko Kabuga yorohewe no kwinjira muri Kenya kuko igihugu cyari cyaramunzwe na ruswa.

Ati “Bigendanye n’uko abo bari barimo kungukira mu butunzi bwe bari bakuriwe na Moi, byari byoroshye kuri we kubona uburinzi.”

Farah Maalim Mohammed wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya, yavuze ko atari abantu ku giti cyabo barindaga Kabuga ahubwo ko ari urwego rwose rw’umutekano mu gihugu. Kuri we, avuga ko Kabuga yacanze abo bantu yifashishije umutungo we.

Yavuze ko nubwo Kabuga yaburiwe irengero ubwo Kibaki yari afashe ubutegetsi, ngo yari akiri muri Kenya acungiwe umutekano n’abayobozi bo hejuru mu nzego z’umutekano.

Mu 2003 umusore w’Umunya-Kenya wari uri gufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, mu bikorwa byo gushakisha no guta muri yombi Kabuga, yarishwe ariko bigaragazwa nk’aho yiyahuye.

Uwo musore witwa William Mwaura Munuhe yishwe hashize amasaha make nyuma y’aho Kabuga aciye mu rihumye abashinzwe umutekano bari bagose aho byavugwaga ko yagombaga guhurira n’abandi bantu mu nama, mu gace ka Karen muri Kenya.

Kabuga kandi yigeze gucika mu 1997 ubwo Operation NAKI yari igamije gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yageraga aho yari atuye. Kugira ngo iyi opération irusheho kuba ibanga, abagenzacyaha ba ICTR ntibahise babwira bagenzi babo ba Kenya amakuru yose ajyanye n’uyu mukwabu udasanzwe.

Mu gitondo cya kare ku wa 17 Nyakanga 1997, Gilbert Morisette, Luc Côté na bamwe mu bashinjacyaha bagera kuri 20 bahuriye kuri Polisi ya Kenya, baganira ku ikarita igaragaza aho abantu bashaka guta muri yombi baherereye.

Bigabanyijemo amatsinda, maze saa kumi n’imwe za mu gitondo buri tsinda rishyikirizwa ibahasha ifunze, irimo amazina y’uwo bagomba gufata, ifoto ye, imiterere y’inzu arimo n’andi makuru yari akenewe ku bagombaga gufatwa, bemeranya ko biba byamaze gukorwa mbere y’uko izuba rirasa.

Mu museso wa kare Polisi ya Kenya yari imaze guta muri yombi abantu barindwi barimo Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe na Pauline Nyiramasuhuko wabaye Minisitiri w’Umuryango, ari nawe mugore rukumbi waciriwe urubanza na ICTR.

Nyamara bageze kwa Kabuga Felicien basanga inzu irera kandi amakuru y’ibanze yarerekanaga ko agomba kuba ahari.

Kabuga yagiye ahungira mu bihugu bitandukanye agerageza kwihisha ubutabera ari nako akoresha amazina atari aye. Yabaye muri Kenya, muri Norvège mu Mujyi wa Oslo, mu Budage mu Mujyi wa Frankfurt, i Bruxelles mu Bubiligi n’i Paris mu Bufaransa aho yafatiwe.

Mu 2006, ubwo Barack Obama wari ukiri Senateri yagiriraga uruzinduko muri Kenya, yikomye iki gihugu ku buryo gikomeje gukingira ikibaba Kabuga, avuga ko “Ruswa yageze aho ikingira ikibaba umunyabyaha kabombo nka Félicien Kabuga ukekwaho gutera inkunga no gukora Jenoside mu Rwanda, ruswa ikamufasha kugura ubwihisho bw’igihe kirekire, inyokomuntu ikabura amahirwe yo kumubona imbere y’ubutabera.”

Obama yavuze ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka na Polisi zamunzwe na ruswa ku buryo ibyihebe byinjira mu gihugu bigakora ibyo bishatse bikanasohoka uko bishatse, kubera ko kubona ibyangombwa by’ibihimbano byoroshye.

Muri Kenya, Kabuga yari ahafite imitungo binyuze muri Sosiyete ye yitwaga Kenya Trust Company Ltd (KTC Ltd) ari nayo yabarizwagamo inzu zitwa Spanish Villas ziri mu gace kitwa Lenana. Yari afite kandi imodoka zitwara imizigo hagati ya Mombasa n’u Rwanda. Guverinoma ya Kenya yakomeje kuvuga ko nyiri iyi sosiyete atazwi.

Mu 2018 kubera igitutu cy’imiryango mpuzamahanga, hatangijwe ikirego cyaganishije ku guhagarika Kenya Trust Company Ltd (KTC Ltd) no kugurisha inzu za Spanish Villas kugeza ubwo ikirego cya Kabuga kizaba kirangiye.

Mu 2012 Umunyamakuru wa NTV, John Allan Namu, yatangaje ko Kabuga yakoreraga muri Kenya ku mazina ya Sadiki Nzakobi. Uwo munyamakuru yifashishije inyandiko yakuye mu buyobozi bukuru bw’igisirikare n’izo muri Batayo ya Gatatu mu Gisirikare cya Kenya ikorera mu Gace ka Nakuru.

Zagaragaje uko yageze muri Kenya bitewe n’umutekano muke wari muri Somalia, aho yavuze ko ari impunzi yo muri Somalia ishaka ubuhungiro mu gihugu, ko “akeneye gufashwa agahabwa inyandiko zose zikenewe za gisirikare kugira ngo agume mu gihugu atekanye.”

Abahoze mu buyobozi bwa Kenya banyuranyije indimi ku buryo Kabuga yinjiye mu gihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .