00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege zigwa i Kanombe, zemerewe gukoresha ibindi byerekezo bitari i Masaka gusa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 December 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibibuga by’indege za gisivili, RAC, rwatangaje ko indege zikoresha Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zemerewe kuba zakoresha ikirere cy’Umujyi wa Kigali igihe zururuka, cyane cyane mu gihe hari ikirere kibi.

Ni impinduka zatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024. Bivuze ko mu gihe bibaye ngombwa indege zishaka kugwa i Kanombe zishobora gukoresha ibyerekezo bitandukanye byo mu kirere cy’Umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe indege zose zishaka kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali zakoreshaga icyerekezo gituruka mu kirere cy’i Masaka nta yandi mahitamo. Ibi byari inzitizi cyane cyane nk’igihe hari ikirere kibi.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe ibibuga by’indege za gisivili, RAC, Athan Tashobya yabwiye IGIHE ko izi mpinduka zigamije korohereza indege zigwa i Kigali.

Ati “Kenshi iyo ari indege z’abagenzi zaturukaga i Masaka, ni gake cyane ubona indege z’abagenzi ziturutse Jali cyangwa Rebero, ugasanga kugwa ziturutse i Masaka bigoranye cyane cyane igihe hari igihu. Kwemerera indege zikagwa ziturutse Jali cyangwa Rebero bigamije kuzorohereza.”

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ni cyo cya mbere kinini mu Rwanda. Muri Nyakanga 2022 ni bwo imirimo yo kukivugurura mu buryo bugezweho yarangiye, isiga gihawe ubushobozi bwo kwakira indege zisaga 50 zihagaze neza.

Iki kibuga gifite imihanda ifasha indege kuguruka ingana n’intera y’ibirometero 3,5, kikimara kuvugururwa byateganywaga ko umubare w’abagenzi bagikoresha ushobora kuva kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/2020 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/2023.

Indege z’abagenzi zigwa i Kanombe zemerewe gukoresha ikirere cya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .