Ni nyuma y’uko Urukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rufashe umwanzuro w’uko iryo yoherezwa ryahagarara.
Abagenzi bari bamaze kugera muri iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo ubwo umwanzuro w’urukiko wasohokaga. Iyo ndege yagombaga guhaguruka i Londres Saa 11:30 ku isaha y’i Kigali.
Minisitiri ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko bitunguranye kuba uru rukiko rwinjiye muri iki kibazo mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zari zatanze uburenganzira ko abo bantu bashobora koherezwa mu Rwanda.
Ati “Nari narabivuze ko iyi gahunda kugira ngo igerweho bitazaba byoroshye, ntunguwe n’umwanzuro w’ubutabera wo ku munota wa nyuma utumye indege y’uyu munsi idahaguruka.”
Yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza itari buhagarare, ahubwo iri bukomeze gutegura ingendo zagombaga gukurikiraho nk’uko byari byarapanzwe.
Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwari ruherutse gutanga uburenganzira bw’uko aba bimukira bakoherezwa mu Rwanda kuko bigaragara ko bazafashwa kubaho neza.
Uru rukiko rw’i Burayi rwatangaje ko umwe mu bantu bagombaga kuzanwa mu Rwanda, umugabo ukomoka muri Iraq, atagomba koherezwa ndetse ko hagomba gutegerezwa igihe kigera ku byumweru bitatu hagatangazwa umwanzuro wa nyuma w’inkiko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!