Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza rwaraye rutesheje agaciro ubusabe bw’abashakaga kuburizamo iki cyemezo, rushimangira ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma abo bimukira batoherezwa mu Rwanda.
Nibagera mu Rwanda, bazahabwa amacumbi n’ubufasha mu bijyanye no kuba burimo kuba bakuzuza ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu nk’impunzi.
Bemerewe kuguma mu Rwanda mu gihe kigera ku myaka itanu bahabwa ubufasha burimo uburezi n’ibindi. Ntabwo bafite amahitamo yo kuba basubira mu Bwongereza, keretse ibihugu byabo gusa.
Mu gihe bibayeho ko batabona ubuhungiro mu Rwanda, bashobora kuba basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Ntabwo umubare w’abategerejwe i Kigali uratangazwa. Kuva uyu mwaka watangira, u Bwongereza bumaze kwakira abimukira barenga ibihumbi 28 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje ubwato buto.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!