Indege y’Igisirikare cy’u Bubiligi yacyuye Ababiligi n’abaturage ba EU bari barabuze uko bava mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Indege ya Airbus 330 y’igisirikare cy’u Bubiligi yacyuye abaturage b’iki gihugu n’abandi bo mu bihugu bibarizwa mu muryango w’ibihugu by’u Burayi bari mu Rwanda no mu Burundi bari barabuze uko bataha kubera icyorezo cya Coronavirus.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bubiligi imaze iminsi mu bikorwa byo gufasha abaturage bayo babuze uko bataha mu gihugu kubera Coronavirus.

Muri iki Cyumweru kiri kugana ku musozo, hacyuwe abari muri Haiti, Vietnam, Philippines, Peru ndetse no muri Afurika yo hagati mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Ababiligi 200 bageze ku kibuga cy’indege mu Bubiligi baturutse mu Rwanda n’i Bujumbura mu Burundi.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Xavier Follebouckt, yifashishije urukuta rwa Twitter maze atangaza ko kuri uyu wa Gatandatu u Bubiligi bwatanze indege yo gufasha abantu barenga 200 barimo Ababiligi n’abandi baturage ba EU bari barabuze uko bava mu Rwanda, mu Burundi no mu Burasirazuba bwa RDC.

Yashimiye Igisirikare cy’u Bubiligi kirwanira mu kirere ku bw’urwo rugendo cyakoze, Ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Kanombe bwatanze ibikoresho na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda mu gutuma uru rugendo rushoboka.

Ibihugu byinshi bimaze iminsi bigerageza gucyura abaturage babyo babuze uko bataha kubera ko ingendo z’indege zahagaritswe hirya no hino ku Isi.

Ababiligi bari barabuze uko bava mu Rwanda bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo
Abayobozi batandukanye mu nzego z'u Bubiligi na EU bari bishimiye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .