Ni igikorwa cyabereye mu Nkera y’Imihigo ku wa 21 Werurwe 2025, yabereye mu Karere ka Nyanza, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi wanahuriranye no gushimira uturere twahize utundi mu bikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12.
Muri iki gitaramo, hahembwe abantu n’ibigo icyenda mu byiciro bitatu birimo ababaye indashyikirwa mu guteza imbere Ikinyarwanda, Umuco Nyarwanda n’indangagaciro zawo ndetse hahembwa abahize abandi mu guteza imbere Umurage w’u Rwanda.
Umuyobozi wa Akagera Traditional Cultural Village Ecomuseum, Twizerimana Emmanuel, yahembwe ku mwanya wa kabiri mu guteza imbere Umurage w’u Rwanda. Akorera mu Karere Kayonza, yavuze ko ikigo yashinze mu myaka ibiri ishize, gifite abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko, aho 10 muri bo ari abakozi bahoraho.
Twizerimana yabwiye IGIHE ko nyuma yo kwiga amateka no gukora mu by’ubukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, yahisemo kugaragaza uko Abanyarwanda babagaho mbere y’umwaduko w’abazungu.
Ati “Iyo usuye icyo kigo, ubonamo ubuzima Abanyarwanda bari babayeho mbere y’uko Abera bagera mu Rwanda. Nagishinze kubera ubusabe bw’Abanyamahanga bazaga mu Akagera, nyuma yo kuyisohokamo ukabona babuze ikindi bakora.”
Nyiramana Dévotha wahembwe ku mwanya wa gatatu mu cyiciro cy’ibikorwa byo guteza imbere Ikinyarwanda, yashinze Ikigo Muraho Rwanda Language & Culture gikorera mu Karere ka Gasabo.
Nyuma yo kwiga indimi akaba n’umwarimu, mu 2015 yitegereje uko abantu bakomeza kwica Ikinyarwanda bimubera umutwaro wamusunikiye gushinga ishuri rikigisha.
Ati “Natangiye mfasha Abanyarwanda baba baravukiye hanze n’abanyamahanga bifuza kwiga Ikinyarwanda. Byari ukubafasha gusa, nyuma nza kubihindura akazi ka buri munsi, ibindi nakoraga ndabireka, ubu mfite n’abandi bantu icumi nkoresha.”
Nyiramana wishimiye ko igihugu cyamumenye kikanamushimira, yakomeje avuga ko afite intego yo gukomeza gusigasira no kwigisha Ikinyarwanda, aho azashinga ikigo kizamufasha gukomeza kwigisha no gusigasira Ikinyarwanda, indangagagiro n’umurage by’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yavuze ko gushima abantu ku giti cyabo bakora ibikorwa biteza imbere umuco, bigamije kongera kwerekana no kuzirikana ko umuco ari ‘ubuzima bwacu’.
Ati “Aba bafatanyabikorwa twifuzaga kubashimira ariko tukanahamagarira n’abandi kugira ibyo bakora bisigasira umuco, kuko byagaragaye ko uretse kuwusigasira nk’umurage wacu, hari n’ababikora bikababera akazi kabatunze, bikabyara imirimo ndetse inagera ku baturanyi babakikije.”
Kuri iyi nshuro, ababaye aba mbere bahembwe mu bikorwa byo guteza imbere Ikinyarwanda ni ishyirahamwe ryitwa Inganzo y’Ururimi n’Umuco.
Mu cyiciro cyo guteza imbere Umuco Nyarwanda, aba mbere babaye Red Rocks Rwanda, naho mu cyiciro cyo guteza imbere Umurage w’u Rwanda, aba mbere baba Itsinda rya Habimana Emmanuel, Nzayisenga Sophie na Mushabizi Jean Marie Vianney.
Muri ibi birori kandi, hanashimwe uturere dutanu twahize utundi mu bikorwa bw’Urugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12, aho Akarere ka Kamonyi kahize utundi n’amanota 87,3% gakurikirwa na Nyaruguru yagize 86,3%, umwanya wa gatatu utwarwa na Gatsibo ifite amanota 86,2%.
Ruhango yabaye iya kane n’amanota 85,7%, mu gihe Ngororero yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 83,8%.
Ibikorwa izi ntore zakoze bifite agaciro ka miliyari 2,8 Frw.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!