00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inanasi idasanzwe ya ‘Rubyglow’ iri kugurwa asaga ibihumbi 500 Frw muri Amerika

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 May 2024 saa 07:15
Yasuwe :

Ushobora kubyumva ukabanza gukuka umutima utekereje ko ibihumbi 500 Frw ushobora kuba utaranabikozaho imitwe y’intoki byitwa ibyawe bwite, ariko ukaba wayajyana ku isoko muri Amerika ugatahana inanasi imwe yo mu bwoko bwa ‘Rubyglow’.

CNN yatangaje ko byafashe Del Monte imyaka 15 kugira ngo akuze inanasi zo muri ubwo bwoko, ndetse zikaba zaracurujwe bwa mbere ku masoko yo mu Bushinwa, akaba ari bwo ziri kwaduka muri Amerika ku giciro cya 395,99$, ni ukuvuga asaga ibihumbi 521 Frw.

Inanasi yo mu bwoko bwa ‘Rubyglow’ ikura mu ibara ry’umutuku, ndetse inafite umwihariko wayo iyo bigeze mu kuryoha. Iyi nanasi ishyizwe ku isoko rya Amerika mu gihe ifaranga ry’icyo gihugu rikomeje guta agaciro ndetse hakaba n’ubwiyongere bw’abatuye muri icyo gihugu badafite akazi, ariko ko bitari kubuza abifite kuyigura.

Isoko ry’imbuto muri Amerika kandi rikomeje guhindura isura hazanwa izitandukanye ku biciro bitakwigonderwa n’uwo ari we wese, kuko rimazeho iminsi izindi mbuto zisanzwe zaraciye agahigo mu guhenda zirimo nka pomme yo mu bwoko bwa Honeycrisp, imizabibu ya Cotton Candy, indimu za Sumo, inkeri za Oishii n’inanasi za Pinkglow.

Inanasi idasanzwe iri kugura asaga ibihumbi 500 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .