Inama zikomeye u Rwanda ruzakira mu gihembwe cya mbere cya 2020

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Mutarama 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

2020 ni umwaka ukomeye mu bikorwa bijyanye n’inama mpuzamahanga zizabera mu Rwanda. Ni wo mwaka uzaberamo imwe mu nama ikomeye mu mateka y’igihugu, CHOGAM, izahuza ibihugu birenga 50 bibarizwa mu muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

U Rwanda rwihaye intego yo kubyaza umusaruro ufatika inama n’ibikorwa mpuzahanga bibera mu gihugu. Ibi biri muri gahunda yo kubyaza inyungu andi mahirwe igihugu gifite nk’igihugu kidakora ku nyanja aho intumbero ari ukwinjiza amadolari asaga miliyoni 150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n’ibikorwa bitandukanye.

Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza Gashyantare 2019, u Rwanda rwari rumaze kwinjiza miliyoni 52 z’amadolari (asaga miliyari 46 Frw) avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushinze (2018/2019) igihugu cyari cyihaye intego yo kwinjiza miliyoni 74 z’amadolari mu bikorwa byo gutegura no kwakira inama mpuzamahanga, avuye kuri miliyoni 42 zinjijwe mu 2017.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, u Rwanda ruteganya kwinjiza miliyoni 88 z’amadolari mu kwakira inama.

Uyu mwaka nabwo hitezwe inama nyinshi zizinjiza amafaranga atari make. Igihembwe cya mbere cya 2020 cyihariwe n’inama zivuga ku ikoranabuganga, bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu mu kuba igicumbi cy’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga.

-  Inama ku kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga muri Afurika

Mu nama zitezwe harimo iyitwa Cybertech Africa izaba ku wa 24-25 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Centre. Ni inama izahuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye yaba ab’imbere mu gihugu no mu bindi bihugu baganira ku buryo bwo kurwanya ibitero byifashisha ikoranabuhanga no guhanga udushya muri iyi ngeri.

Izasesengurirwamo imbogamizi ndetse n’ibisubizo bihari ku guhanga udushya no gukumira ibyaha bibangamira umutekano bikoreshejwe ikoranabuhanga.

U Rwanda ni urwa 76 ku Isi mu bihugu byibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Sosiyete icuruza ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga, Kaspersky.

Mu 2017, ubujura bw’ikoranabuhanga bwahombeje Isi miliyari zigera kuri 600 z’amadolari. Hatagize igikorwa bwahombya Isi miliyari ibihumbi bitatu z’amadolari mu 2021.

Kanda hano ubone amakuru arambuye kuri iyi nama
-  Imurikabikorwa ry’ibikorerwa muri Oman

Ku wa 15-18 Mutarama 2020, U Rwanda ruzakira imurikabikorwa ry’ibicuruzwa bigezweho bikorerwa muri Oman, ryitezweho gutuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gushinga imizi.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi ine, rizabera muri Kigali Convention Centre, rikazahuriza hamwe abacuruzi b’ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, amabuye y’agaciro, ibyuma, ibikoresho by’ubwubatsi bakomeye bo muri icyo gihugu.

Ni umurikabikorwa ryateguwe n’ikigo cyo muri Oman gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (Ithraa), n’Urwego rushinzwe ubucuruzi n’ingenda n’ikigo cy’inganda cya Madayn.

Iri murikabikorwa ryatangijwe mu 2012, rigiye kuba ku nshuro ya 10, rikazamurikirwamo ibicuruzwa bitandukanye Oman yohereza mu bihugu birenga 140 ku Isi.

-  Inama ya CAX igamije kungurana ibitekerezo ku ruganda rw’ubuhanzi n’umuco

Abantu barenga 2 000 bo mu bihugu 68 byitezwe ko bazahurira mu nama ikomeye yiga ku buhanzi n’umuco, izabera mu Intare Conference Arena i Rusororo ku wa 16-18 Mutarama 2020.

Iyi nama iri mu zikomeye zigiye kubera muri Afurika, yateguwe na Sosiyete ya Times Multimedia (TMM) iterwa inkunga na African Export-Import Bank (Afreximbank) n’abandi bafatanyabikorwa.

Igamije guhuza abanyempano b’abanyafurika mu rwego rwa muzika, ubugeni, imideli, ubuvanganzo, ubwanditsi, filimi, na televiziyo.

Izaba irimo abamurikabikorwa batandukanye bagera kuri 250 barimo n’abo muri Afurika bafite amazina akomeye.

Gahunda ya CAX igamije koroshya ishoramari mu bijyanye n’umuco binyuze mu burezi, ubucuruzi n’inganda mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Kanda hano ubone amakuru arambuye kuri iyi nama

-  Inama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika

Africa Tech Summit ni inama yiga ku ikoranabuhanga muri Afurika iteganyijwe ku wa ku wa 4-6 Gashyantare 2020 muri Kigali Convention Centre.

Izatangirwamo ibiganiro bigaruka ku bijyanye no guhererekanya amafaranga no ku bijyanye n’iterambere ryo kwishyurana amafaranga hatabayeho kuyahererekanya mu ntoki, blockchain.

Ibigo bito n’ibiciriritse nabyo bizitabira iyi nama bizagaragaza ibyo bikora ndetse haganirwe ku mahirwe ahari muri Afurika n’imbogamizi zikigaragara.

Abayobozi barenga 600 mu ngeri zitandukanye, abantu bagera ku 150 bazatanga ibiganiro , imurikabikorwa, ibikorwa bya muzika, kimwe no guhura no gusabana nibyo byitezwe muri iyi nama.

Kanda hano ubone amakuru arambuye ajyanye n’iyi nama

-  Inama yiga ku ikoreshwa rya Drones

African Drone Forum 2020 ni inama izaganirirwamo uruhare rw’ikoranabuhanga mu guhindura imibereho.

Iyi nama izaba kuva ku wa 5-7 Gashyantare uyu mwaka. Izaba ari umwanya w’ibiganiro no kumurika ibikorwa muri iyi ngeri yo kwifashisha drones mu bikorwa bitandukanye.

U Rwanda rwatoranyijwe mu kwakira iyi nama nka kimwe mu bihugu bisigaye byifashisha drones mu bikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage by’umwihariko mu kugeza amaraso ku bitaro biri mu bice ubusanzwe bigoye ko imodoka zagerayo.

Iyi nama izerekanirwamo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye na drones, ihurize hamwe abahanga muri iyi ngeri kimwe n’abashyiraho amategeko akoreshwa.

Muri iyi nama kandi hateganyijwe amarushanwa ku kugurutsa drones.

Hashize imyaka itatu mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo gutwara amaraso n’imiti mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ‘drones’, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje iri koranabuhanga.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibigo bibiri byifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuvuzi nk’amaraso n’imiti mu duce byagoranaga kugeramo, icya Kayonza cyifashishwa n’ibitaro byo mu Ntara y’Iburasirazuba n’icya Muhanga, gikoreshwa n’ibitaro byo mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu.

Kugeza muri Gicurasi umwaka ushize, ibi bigo byombi bimaze kohereza ku bitaro indege inshuro zirenga 11,100 zifite amasashi y’amaraso arenga 20,700. Izigera kuri 30% zoherejwe mu buryo bwihutirwa [emergency].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .