Inama za Munezero watewe inda afite imyaka 17 kubera ikigare akaba ari guharanira kwigira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Munezero Liliane, ni umukobwa uvuka mu Karere ka Kicukiro, watewe inda afite imyaka 17 kubera ikigare no gukururana n’abasore akiri muto bikamuviramo gushukwa.

Munezero ubu umaze kuzuza imyaka 19 yabwiye IGIHE ko gukunda gusura abahungu bibana no kugira irari biri mu byatumye atwara inda akiri muto.

Yavuze ko ibintu bitandukanye umukunzi we yamuzaniraga birimo imyenda n’ibyo kurya ndetse no gusohokana ahantu hiyubashye biri mu byatumye yemera kuryamana nawe bikaza no kumuviramo gutwara inda atateguye.

Avuga ko yaryamanye n’umukunzi we adakoresheje agakingirizo kuko yamuguriraga ibintu byose akeneye akagira isoni zo kumuhakanira cyangwa kumusaba gukoresha agakingirizo.

Ati “ Urabizi iby’abasore b’ino minsi aragushuka nyine gutyo akazaza agufasha utuntu turaho akubeshya akajya akugurira utuntu nk’imyenda no kugusohokana, ejo akakubwira ko ashaka ko umusura kandi aba yibana ukajyayo, kuko muba muri babiri iyo ugezeyo aragusaba nyine ukamuha.”

Munezero yakomeje avuga ko yamenye ko atwite inda ye ifite ukwezi ariko atinya kubibwira ababyeyi be ahubwo akomeza kubibwira uwayimuteye ku buryo yaje kwipimisha inda imaze kugira amezi atanu.

Munezero ashimangira ko uwo babyaranye yamuteye inda bamaze kuryamana inshuro eshatu ndetse ababazwa n’uko atamufasha nk’uko bikwiye.

Ati “ Amfasha iyo yabishatse keretse ubuyobozi bumutegetse kujya ampa indezo ya buri kwezi kandi nabyo yabikora ari uko mutanze mu buyobozi.”

Munezero yemeza ko nyuma yo kubyara no kunyura mu buzima bubi igihe yari atwite yaje kwiyakira ku buryo ubu yatangiye gukorana n’ababyeyi be ndetse ateganya no kuzasubira mu mashuri kugira ngo abashe kurangiza yibesheho bitabaye ngombwa ko yongera kubaho yifuza iby’abandi.

Yahise aringaniza urubyaro anaboneraho gusaba abakobwa kujya birinda gusura abahungu bibana mu rwego rwo kwirinda ko babasambanya cyane ko biba bigoye kumva mu nzu zabo nta mibonano mpuzabitsina bakoze.

Munezero yemeza ko nyuma yo kubyara no kunyura mu buzima bubi igihe yari atwite yaje kwiyakira ku buryo ubu yatangiye gukorana n’ababyeyi be ndetse ateganya no kuzasubira mu mashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza