Inama ya Perezida Kagame na Museveni i Gatuna izabanzirizwa n’isuzuma ku myanzuro yafashwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko inama izahuza abakuru b’ibihugu bine barimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, izabanzirizwa n’iya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, harebwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zagiye zemeranywaho mu gushaka umuti w’ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Kuri iki Cyumweru nibwo Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bahuriye mu nama yiga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço ikitabirwa na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza.

Ni nyuma y’ibibazo u Rwanda rwagaragaje by’uko Uganda ihohotera Abanyarwanda, bagafungwa binyuranyije n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo; ko Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ikabangamira ubucuruzi bwarwo.

Ni ibikorwa byagejeje aho mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwasabye abaturage barwo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ubwo habaga inama ya gatatu yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, RDC na Angola, mu nyandikomvugo yayo, ku ngingo ya karindwi hagaragaramo ko hafashwe imyanzuro itanu. Habanza uwo kurekura abaturage bafunzwe bagaragajwe kandi bari ku ntonde zahererekanyijwe n’ibi bihugu.

Harimo guhagarika ibikorwa byose byo gushyigikira no gutera inkunga imitwe ibangamiye umuturanyi; kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’umuturanyi; gukomeza ibikorwa bya komisiyo ihuriweho nk’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yemeranyijweho no kuba inama itaha izahuza aba bakuru b’ibihugu bine izabera i Gatuna ku mupaka uhuriweho w’u Rwanda na Uganda, ku wa 21 Gashyantare 2020.

Amb. Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ko “inama itaha y’abakuru b’ibihugu bine izabimburirwa n’iya komisiyo ihuriweho hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ivugwa mu ngingo ya karindwi a), b), c), by’umwihariko irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda no guhagarika ubufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

Iyo komisiyo yashyizweho n’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 21 Kanama 2019, ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo ba minisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’iperereza mu bihugu byombi.

Nta Munya-Uganda ufungiwe mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Mu gihe u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hari Abanyarwanda benshi bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranye n’amategeko, mu binyamakuru binyuranye bya Uganda hagiye havugwa ko hari Abanya-Uganda bafungiwe mu Rwanda muri ubwo buryo.

Ibyo bigahurirana n’uko ubwo Uganda mu minsi ishize yarekuraga Abanyarwanda icyenda bari bafungiweyo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, yavuze ko ari igikorwa kigamije ibyiza bagaragaje, ku buryo u Rwanda narwo rwakora rutyo.

Gusa Nduhungirehe avuga ko nta Munya-Uganda n’umwe ufungiwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uretse kuba amasezerano iyo yandikwa, bivugwa ko ari ukurekura abafunzwe ku mpande zombi.

Abajijwe niba uretse urutonde rw’Abanyarwanda iki gihugu cyashyikirije Uganda ko bafunzwe, hari ilisiti y’Abanya Uganda u Rwanda rwakiriye, yasubije ati “Ntayo.”

Mu butumwa yanditse kuri Twitter kandi, yanashimangiye ko “u Rwanda ruzishimira kurekura Abanya-Uganda bose bafungiwe mu Rwanda binyuranyije n’amategeko. Ibyo kandi bizaba byoroshye kubera ko nta n’umwe uhari.”

Ntabwo itariki inama izabanziriza iy’abakuru b’ibihugu izaberaho yo iratangazwa. Gusa inama iheruka yabaye ku wa 13 Ukuboza yabereye i Kampala, yarangiye hatabonetse icyizere gihagije ku gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Uhereye ibumoso: Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Museveni wa Uganda, João Lourenço wa Angola na Perezida Paul Kagame, mu nama i Luanda kuri iki Cyumweru
Aba bakuru b'ibihugu bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'inama
Imyanzuro yafatiwe mu nama yo kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .