Inama y’i Gatuna izazana impinduka mu bibazo by’u Rwanda na Uganda?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 12:15
Yasuwe :
0 0

Ibiro bishinzwe Itumanaho ry’Umukuru w’Igihugu muri Angola byemeje ko Perezida João Lourenço, kuri uyu wa Kane agera mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rubanziriza inama igamije gushaka amahoro mu karere izabera i Gatuna kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo hazaba inama ikomeye izahuza Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, ikibatabirwa n’ibihugu by’abahuza birimo Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko na Perezida Félix Tshisekedi azaba ahari.

Ni inama ya gatanu igiye guhuza aba bayobozi bashakira hamwe umuti ku bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itotezwa bahurirayo naryo, ndetse icyo gihugu gishinjwa gufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rushinja umuturanyi warwo wo mu majyaruguru kubangamira ubucuruzi bwarwo, kuko hari ibicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu, ku buryo byahungabanyije ubucuruzi bwanyuraga mu muhora wa ruguru.

Inama ya mbere yahuje abakuru b’ibi bihugu bine yabaye ku wa 31 Gicurasi 2019 i Kinshasa, iya kabiri ibera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019, yongera kuhabera ku wa 21 Kanama 2019 ari nabwo hasinywe amasezerano agena ibizagenderwaho mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama iheruka ni iyabaye ku wa 2 Gashyantare 2020, ari nabwo hemejwe ko inama itaha izabera i Gatuna, ku mupaka u Rwanda na Uganda bihuriraho.

Si ubwa mbere ibiganiro by’u Rwanda na Uganda bigiye kubera i Gatuna, kuko byanahabereye mu 2002 ubwo ibihugu byombi byari bimeranye nabi, nyuma y’ugushyamirana gukomeye kwabereye i Kisangani mu 1999 na 2000. Icyo gihe umuhuza yari Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere, Clare Short.

Ni inama yitezweho byinshi

Mu yabaye ku wa 14 Gashyantare 2020, intumwa z’u Rwanda na Uganda zihurira muri komisiyo iyobowe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, zahuriye i Kigali zemeranyije ku myanzuro itandatu igomba gushyirwa mu bikorwa, mbere y’uko abakuru b’ibihugu bongera guhura.

Umwanzuro wa mbere uvuga ko impande zombi zemeranyije kugenzura umubare n’ibibazo by’abenegihugu baba bafungiwe mu kindi gihugu, hakazatangwa raporo binyuze mu butumwa hagati y’ibihugu byombi, mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Zemeranyije kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abenegihugu ba buri ruhande; zemeranyije no kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, azasinyirwa imbere y’abakuru b’ibihugu mu nama y’i Gatuna kuri uyu wa Gatanu.

Umwanzuro wa kane uvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yandikira byemewe iya Uganda bitarenze ku wa 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Uganda.

Guverinoma ya Uganda yemeye kubigenzura no gutanga igisubizo bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ku bibazo bikomeye byahita bikemurwa, ndetse inakore iperereza isubize ku bindi bibazo.

Igikomeye ni uko mu gihe ibyo byaba byubahirijwe, Komisiyo ihuriweho yasabye ko inama y’abakuru b’ibihugu yo kuri uyu wa Gatanu yazasuzuma ikibazo cyo “gusubiza mu buryo ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ku mupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.”

Ibihugu byombi kandi byemeranyije gusubukura imikoranire mu bya gisirikare n’inzego z’umutekano, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo guhanahana amakuru mu bijyanye n’iperereza, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Iyo nama yabaye Uganda igaragaza ko yarekuye abanyarwanda icyenda bari bafungiwe muri iki gihugu, u Rwanda narwo rugaragaza ko rwakuyeho ibirego ku banya-Uganda 15.

Hari ibyakozwe ku myanzuro mishya

Ahagana saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa Gatatu, nibwo Abanyarwanda 13 bamaze igihe bafungiwe muri Uganda binjiye ku mupaka wa Kagitumba, bari kumwe n’abandi babiri birukanwe muri icyo gihugu, bari mu bagabye ibitero mu Kinigi mu mwaka ushize bagahungira muri Uganda. Abo babiri ni Sous-Lieutenant Selemani Kabayija na Private Fidèle Nzabonimpa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga y’u Rwanda, rishimira Uganda, rikanavuga ko u Rwanda narwo rwahagaritse ikurikiranacyaha ku banya-Uganda 17 rukanarekura abandi batatu barangije ibihano byabo. Bose bahise boherezwa muri Uganda.

U Rwanda ariko rwibukije Uganda ko hakiri ibibazo byihutirwa impande zombi zemeranyijweho mu nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola, yabereye i Kigali.

Icya mbere ni ugukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe igamije guhungabanya u Rwanda bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose ababiri inyuma ni ubuyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC, binyuze mu muryango utari uwa leta Self-Worth Initiative.

Hari ugukurikirana ingendo za Charlotte Mukankusi muri Uganda, by’umwihariko muri Mutarama 2020 no guhagarika pasiporo ya Uganda No A000199979 yahawe uyu Mukankusi na Guverinoma ya Uganda.

Uyu Mukankusi asanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe dipolomasi, imufasha kujya muri Uganda mu bikorwa bya RNC.

U Rwanda kandi rwibukije Uganda ko abagabye banayobora igitero mu Kinigi bose batarushyikirijwe kuko uretse babiri hari abandi babiri ari bo; Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye aka Gavana.

Capt Nshimiye ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14, akomeje kurengerwa n’inzego z’umutekano za Uganda, agafatanya n’umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke.

Aba bayobozi bategerejwe mu nama i Gatuna kuri uyu wa Gatanu
Angola na RDC bakomeje gukora nk'abahuza mu bibazo by'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .