00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama Nkuru ya Gisirikare ya RDC yasabye ko Ambasaderi Karega yirukanwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ukwakira 2022 saa 06:53
Yasuwe :

Inama nkuru ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateye indi ntambwe mu kuzambya umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda, isaba Guverinoma kwirukana Ambasaderi warwo i Kinshasa, Vincent Karega, mu masaha atarenze 48.

Uyu ni umwe mu myazuro ikomeye yafatiwe mu nama yaguye ya gisirikare (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, i Kinshasa.

Ni inama isa n’iyigaga ku Rwanda, ndetse yasabye ko hafatwa ingamba nshya zirimo guhagarika ko abantu baturutse muri iki gihugu binjira muri RDC.

Yasuzumiraga hamwe ibijyanye n’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko umutwe wa M23 ukubise ishuro ingabo za Leta ukigarurira uduce twinshi, utwambuye igisirikare cya FARDC.

Ni umutwe RDC ishinja u Rwanda ko ari rwo ruwutera inkunga, ndetse ngo no ku riugamba ni u Rwanda rurimo kurwana mu izina rya M23.

Ni ibirego ariko u Rwanda rwakomeje kwamagana, ruvuga ko nta shingiro bifite, kuko ibibazo by’uyu mutwe kbreba RDC ari nayo igomba kubikemura.

Imyanzuro y’inama y’i Kinshasa ivuga ko byagaragaye ko "mu minsi ishize hari abasirikare benshi b’u Rwada binjiye ku butaka bwa Congo, kugira ngo bafashe M23 igabe ibitero ku birindiro byose bya FARDC."

Ibyo byanagendeweho mu myanzuro yose yafashwe mu kwikoma u Rwanda.

Umwanzuro wa mbere uvuga ko iyi nama yasabye Guverinoma "kwirukana mu masaha 48, uhereye igihe azamenyesherezwa iki cyemezo, Bwana Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Ni icyemezo basabye kubera ko u Rwanda ngo rwakomeje gushyigikira umutwe wa M23, ndetse ubuyobozi bw’u Rwanda bwirengagije imirongo migari yemeranyijweho mu gukemura ibibazo by’umutekabo muke mu burasirazuba bwa RDC.

Yasabye ko hoherezwa ubufasha buhagije mu burasirazuba bw’igihugu, ku baturage barimo kuvanwa mu byabo n’intambara.

Mu buryo bwo kurushaho kuzambya umubano n’u Rwanda, iyi nama ya gisirikare yasabye Guverinoma "Gufata izindi ngamba zibuza abantu kwinjira ku butaka bwa Congo ku ruhande rw’u Rwanda."

Ni icyemezo cyahita kigira ingaruka ku bucuruzi hagati y’impandi zombi, mu gihe n’ubundi bwahungabanye muri iyi minsi.

Byongeye, iyi nama yasabye "kwirinda imbwirwaruhame zose, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa byibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda, kugira go badatiza umurindi umwanzi."

Ni igikorwa nyamara ngo basanga cyafasha mu gusigasira ubumwe mu gihugu.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Ambasaderi Karega yashyikirije Perezida Tshisekedi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri RDC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .