Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo yahawe umukoro ku kibazo cy’isuku

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo gukemura ibibazo birimo icy’isuku nke n’icya santeri z’ubucuruzi zidasa neza.

Uyu mwiherero watangiye ku wa 13 usozwa ku wa 15 Ukuboza 2019, wacocewemo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Mufulukye yibukije abitabiriye uyu mwiherero ko utandukanye n’inama bityo bakwiye kuwufata nk’uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byose bibangamiye imibereho y’abatuye Akarere ka Gatsibo.

Ku kibazo kijyanye n’isuku nke n’udusanteri tw’ubucuruzi bigaragara ko dukwiye kuvugururwa, bamwe mu bayobozi b’imirenge itandukanye bavuze ko hari iz’ubucuruzi zari zaramaze kuvugururwa bityo bakaba bagiye gushyiramo ingufu kugira ngo n’ahandi hagirwe neza Kurushaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, yavuze ko mu Murenge ayoboye ikibazo cy’udusanteri tw’ubucuruzi tudasa neza gihari.

Yavuze ko batangiye gushishikariza abaturage kubakisha amatafari ahiye no gusiga amarangi.

Yakomeje ati “Ibyo twabanje kwibandaho ni ugushaka uko twakomeka amatafari ahiye ku nzu z’ubucuruzi no gusiga amarangi asa no gupavoma imbere y’inzu hirindwa icyondo tukanatera imikindo gusa ariko ubu turi gushaka uko twakoresha amapave imbere y’inzu z’ubucuruzi.”

Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Rukemanganizi Cyprien, yavuze ko uyu mwiherero uzaganira ku bibazo bitandukanye bikizitiye iterambere n’impinduka zikenewe kugira ngo abaturage bagere ku iterambere rirambye.

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba. Kari ku buso bungana na kilometero 1585,3. Gafite imirenge 14, utugari 69, ’imidugudu 603. Ibarura ryo mu 2012 ryagaragaje ko Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage 433,021.

Abitabiriye uyu mwiherero batanze ibitekerezo bitandukanye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo gukemura ikibazo cy’isuku bikigaragara mu duce dutandukanye
Abayobozi bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza