00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama Mpuzamahamanga mu by’Ikoranabuhanga rya telefoni igiye kongera kubera mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 September 2024 saa 09:34
Yasuwe :

U Rwanda rwiteguye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku by’ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’uko ryakomeza kwifashishwa mu kubaka ubukungu kandi rikagirira akamaro abatuye Isi, GSMA Mobile World Congres, iteganyijwe mu Ukwakira 2024.

Iyo nama ihuza abatari bake iteganyijwe ku wa 29-31 Ukwakira 2024.

Ni Inama y’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye na telefoni ngendanwa, GSMA [Global System for Mobile Communications Association] yitezweho guhuriza hamwe inzego za leta n’abikorera mu itumanaho baturutse mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.

Mu batanga ibiganiro bitandukanye harimo kandi impuguke mu ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa n’abashinzwe kugenzura imikorere yazo n’abashoramari muri uru rwego.

Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku ngingo enye z’ingenzi zirimo uko Umugabane w’Afurika wakihuza binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, Ahazaza h’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano, Ikoranabuhanga ryifashishwa mu rwego rw’Imari ndetse n’uburyo Afurika yagira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga umuco uhoraho(Connected Continent, The AI Future, Fintech, and Africa’s Digital DNA).

Inama nk’iyo yaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2023.

Biteganyijwe kandi ko inama y’Abaminisitiri itegurwa na GSMA izabera muri Kigali ikaba inshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika kandi igamije kwigira hamwe iterambere ry’ikoranabuhanga.

U Rwanda kandi ruzakira Inama yiga ku Ikoranabuhanga ryifashishwa mu Buvuzi ‘Africa Health Tech Summit’ n’iyiga ku hazaza h’uburezi n’Umurimo ‘The Future of Education and Work in Africa’.

GSMA Mobile World Congres kuri iyi nshuro yateguwe ku bufatanye na Africa CDC, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Huawei, inABLE, MTN, Guverinoma y’u Rwanda, Smart Africa na ZTE.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aherutse gutangaza ko magingo aya, internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60,6% by’abarutuye bayikoresha.

Yagaragaje ko mu myaka 24 ishize hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo nko gushyiraho ibikorwa remezo henshi mu gihugu, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.

Ubwo inama nk'iyoyaberaga mu Rwanda
Inama iziga kubijyanye n'ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa igiye kongera kugaruka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .